Muhima:Ubutumwa bwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu hasozwa umuganda usoza Ukwezi Kwa Munani
Uyu munsi tariki 31/08/2024,mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali hakozwe umuhanda rusange usoza ukwezi kwa Munani umwaka wa 2024.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi,inzego z’umutekano, ba rwiyemezamirimo batandukanye bakorera muri uyu murenge wa Muhima.
Hari umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge (DEA) Ingangare Alexis, aho yari kumwe n’abandi bakozi b’akarere ,ndetse na Polisi y’u Rwanda.
Uyu muganda rusange wakorewe mu gishanga cya Nyabugogo mu rwego rwo kubungangabunga ibidukikije.
Mw’ijambo rye minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Musabyimana Jean-Claude yatangiye ashimira abaturage mu gikorwa bakoze giheruka cyo kwitorera umukuru w’igihugu,ko babikoze neza, ndetse abibutsa ko cya gikumwe bateye ari amasezerano bakoze biyemeza gufatanya n’uwo bitoreye ariwe Nyakwubahwa Paul Kagame mu guteza imbere igihugu.
Yabibukije kandi ko iyi myaka 5 itangiye ya Manda nshya ari uguko racyane batitangiye itama, bagaha abana uburenganzira bwabo bwo kwiga,bakarwanya igwingira,birinda imirire mibi, Abaturage bakishyura Ubwisungane mu kw’ivuza ntihagire urembera mu rugo.
Bakirinda kugurisha ibyo bafite bivuza k’uko kudatanga Mituelle bikenesha umuryango.
Minisitiri Musabyimana Jean-Claude yagarutse Ku ba babyeyi batita ku bana bagashiduka babaye za mayibobo bakunze kwita za “Marine” benshi usanga mu bishanga bagateza umutekano mucye muri uyu murenge wa Muhima.
Yanavuze kuri gahunda ya leta ya Gira w’igire gahunda iha amahirwe abadafite amikoro, bagafashwa mu gihe cy’imyaka 2, bakava ku rwego rumwe bakajya ku rundi.
Yibukije Abaturage kurwangwa n’isuku mu ngo batuyemo, bibuka ko isuku ariyo soko z’ubuzima.
Yasabye abaturage kubungangabunga ibidukikije, birinda kwangiza ibishanga n’imbago zabyo. Yagurutse Ku bubatse mu bishanga nk’abafite amasitasiyo ya Essence kimwe n’ibindi bikorwa ko bagirwa inama bakimuka hakiri kare bagakuriza amabwiriza y’umyubakire n’imiturire badateje ibibazo.
Yasoje yibutsa abaturage kwirinda icyorezo cy’ubushita bw’Inkende cyadutse mu Rwanda , cyane batanga amakuru aho bazi hose umuntu wanduye iki cyorezo ,cyane abasaba kwirinda bakitwararika birinda inzira yanduriramo cyane ubusambanyi.

Minisitiri yakoze umuganda ari kumwe na DEA wa Nyarugenge.

Hara na Gitifu w’umurenge Grace aho yari kumwe n’inzego z’umutekano DASSO.

Umuganda wabereye mi gishanga cya Nyabugogo.

Abaturage bitabiriye umuganda ari benshi.

Nyuma y’umuganda abaturage bitabiriye kumva ubutumwa bw’abayobozi.

Hari abayobozi batandukanye.

