Bwa mbere mu Rwanda havutse urubuga rw’Abanyapolitike bigenga (RIPEP)

INDEPENDENT  POLITICIANS EXPRESSION PLATFORM (RIPEP) ,Urubuga rw’abanyapolitike bigenga rwavutse mu Rwanda , bavuga ko bagamije gushyira hamwe abakora politike bigenga mu Rwanda , MWUBAHAMANA  VICENT FERRIRE umuhuzabikorwa mukuru wa RIPEP uyu wa gatatu Tariki ya 21/8/2024  yabwiye HANGA NEWS ko igitekerezo cyo gushinga uru rubuga bakigize nyuma yaho benshi mu nyapolitike bigenga mu matora aherutse ya Perezida wa Repebulika n’abadepite benshi bazanye ibyangombwa Komisiyo y’amatora yaje kugaragaza ko bituzuye.

Yagize ,ati:”Tuje gukemura icyuho gihari mu Rwanda cy’abanyapotike bigenga, mwese mwarabibonye ko hari abaje gutanda kandidature kuri NEC ugasanga babuze na tike ibasubiza aho bavuye, cyangwa umuntu wese akabyuka mu gitondo akiyita umunyapotike benshi usaga bafite ibitekerezo bibi bisebya leta, ibi byose nibyo tuje gukemura ,kuba umunyapotike wigenga mu Rwanda ugomba kuba uri muri formu yacu,kuko tuzabahugura tunabafashe kwaguka mu bitekerezo, uru rubuga n’umusanzu wacu dushaka gufasha leta kumenya abanyapolitike nyabo bigenga”.

U Rwanda ni igihugu gifite amateka y’ihariye na politiki igamije kubaka ubushobozi n’iterambere bishingiye ku muturage:

“Umuturage ku isonga”. Rukaba inkingi yamwamba muri politiki y’aka karere ruherereyemo k’ibiyaga bigari n’uburasirazuba.

Politiki y’u Rwanda ishingiye ku ihame ryo gusaranganya ubutegetsi n’imitwe ya politiki myinshi. Imiyoborere y’u Rwanda ikaba ntawe iheza kandi iha umwanya buri rwego rw’imibereho y’abanyarwanda nta vangura iryo ariryo ryose.

Ubushake dufite bwo gutanga umusanzu wacu mu iterambere ry’igihugu cyacu twiyemeje gushyiraho urubuga nyunguranabitekerezo rw’abanyapolitiki bigenga mu Rwanda kugirango nabo bagire urwego rubavugira kandi rureberera inyungu zabo rukanashyiraho imirongo migari ngenderwaho mu gukora politiki hagamijwe guca akajagari n’ibindi bikorwa byitwikira gukora politiki bigahungabanya ubumwe, ubusugire, isura n’iterambere ry’u Rwanda.

 

Impamvu yo gushinga urubuga nyungurana bitekerezo rw’abanyapolitiki bigenga mu Rwanda ari uko wumvise neza amateka ya politiki n’imiyoborere y’urwanda guhera kera ku ngoma za cyami uko zagiye zisimburana kugeza uyu munsi turi muri Repubulika.

Ntabwo byakoroha gushyira amateka mareramare ya politiki n’imiyoborere y’u Rwanda mu magambo make mu gihe kandi gito. Gusa, N’ubwo ubutegetsi butandukanye butabikoze kimwe ariko uko bwagiye busimburana bwagiye burangwa no gushaka kubakira politiki yabwo mu baturange hagamijwe kugirango abaturage bumve neza impamvu y’imirongo n’icyerekezo cya politiki cyabo kandi babashe kubona imbaraga muri rubanda nk’inkingi ishyigikiye politiki n’ubutegetsi bwabo.

 

Amashyaka mu Rwanda yagiye asimburana ku butegetsi mu bihe bitandukanye kandi arangwa n’amateka atandukanye, Gusa nkuko byakomeje kugaragara hari igice kinini kindi cy’abanyarwanda batigeze bagira imitwe ya politiki babarizwamo kandi bagiye bagira uruhare rukomeye mu kubaka igihugu, kurwanya politiki mbi ndetse no gushyigikira politiki yubaka ikanateza imbere ubumwe n’iterambere ry’abanyarwanda.

 

Mu mateka ya politiki n’imiyoborere y’u Rwanda hazwi kandi havugwamo gusa imitwe ya politiki ugasanga abanyapolitiki bigenga batagarukwaho cyangwa se ngo umwanya wabo n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu bihabwe agaciro n’urubuga rwo kubyerekaniraho.

 

Uko bimeze ubu muri politiki y’u Rwanda Nkuko biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2023 nkuko ryavuguruwe muri 2015, ndetse n’andi mategeko u Rwanda rukurikiza nkuko asumbana kandi akurikirana, imitwe ya politiki myinshi iremewe kandi kujya mu mutwe wa politiki no kutarijyamo n’ubushake n’uburenganzira buri mu nyarwanda yihariye, ubutegetsi burasaranganywa kandi buri mu nyarwanda wese afite uburenganzira bwo kugira uruhare mu buyobozi bw’Igihugu, baba babukoresheje ubwabo, cyangwa babinyujije ku babahagarariye bihitiyemo nta gahato, hakurikijwe amategeko.

Kugeza uyu munsi nubwo hari byinshi byakozwe kandi byogushimwa rwose. Ariko biracyagoranye kubona umunyapolitiki wigenga mu myanya itorerwa y’igihugu ndetse kandi bikaba bigaragara ko no mugusaranganya ubutegetsi usanga harebwa imitwe ya politiki gusa abanyapolitiki bigenga ntibitabweho ngo bahambwe umwanya.

 

Sibyo gusa usanga mu mibereho yaburi munsi y’ubuzima bw’igihugu abanyapolitiki bigenga nta mwanya bahabwa nta nuruvugiro bafite. Hari aho usanga ibikorwa byabo bihutazwa cyangwa ntibyakirwe kandi bifitiye igihugu akamaro.

Nkuko byagaragajwe n’igihe cy’amatora aherutse kimwe n’ibindi bihe byayabanjirije, uyu munsi abanyapolitiki bigenga bafite inyota yo kugira uruhare bweruye muri politiki y’igihugu nubwo bitoroshye kubona umwanya, ariko byagaragaye neza ko bahari kandi bafite ibitekerezo byiza byubaka igihugu kandi bifuza gutanga umusanzu wabo binyuze mu nzira zateganijwe n’amategeko u Rwanda rugenderaho.

 

Dusanga rero igihe kigeze ko abanyapolitiki bigenga batekerezwaho kandi bakagira umurongo uhamye bakoreramo n’amategeko aboneye agenga imikorere yabo akanarengera inyungu zabo.

Urubuga nyunguranabitekerezo rw’abanyapolitiki bigenga mu Rwanda (Rwanda Independent Politicians’expression Platform) RIPEP ni iki?

Ni urubuga nyarwanda rutangirwamo ibitekerezo kandi nyunguranabitekerezo abanyapolitiki bigenga bose nta vangura iryo ariryo ryose ribayeho bahuriramo bagatanga ibitekerezo byabo byubaka igihugu mu bwisanzure hagamijwe ineza y’abanyarwanda n’u Rwanda.

Bitandukanye n’abanyamuryango b’Uru rubuga, uru rubuga ntabwo ruharanira ubutegetsi cyangwa umwanya w’ubuyobozi, ruharanira guhuriza hamwe, guteza imbere, kubaka ubushobozi bw’abanyapolitiki bigenga mu Rwanda no kubashyigikira mu mwuga n’ibikorwa byabo bya politiki.

kubera iki ubu aribwo rugiyeho?

Dushingiye kubigaragara n’ibyagaragaye vuba aha mu gihe cy’amatora aherutse ya perezida wa Repubulika n’abadepite, hagaragaye umubare munini w’abanyapolitiki bigenga bifuzaga guhatanira iyo myanya yose uko itandukanye. Ariko nyamara abujuje ibisabwa ni mbarwa.

Aha niho uhita wibaza ibibazo nka bibiri: Ese abifuza kwiyamamariza umwanya utorerwa bazi ibyo basabwa ? aho babikura n’uburyo bwo kubibona? Aha igisubizo usanga kidahamye gihindagurika bitewe n’uruhande uhagazemo kuko rwose iyo witegereje usanga abanyapolitiki bigenga benshi batabisobanukiwe neza ahandi ugasanga abakwiye gutanga ibyangombwa nabo batazi icyo izo nshingano zivuze n’uburyo bwo kuzishyira mubikorwa.

Iyo usesenguye usanga hari ubushake ariko nta bushobozi buhari bwaba mu bumenyi n’amikoro, ntabwo bigeze bagira umwanya wo kwitegura n’aho kwitegurira, ibi kandi usanga atari umukoro w’imitwe ya politiki wo gutegura abanyapolitiki bigenga ahubwo n’inshingano za leta kubaka no guha ubushobozi (mu bumenyi n’amikoro) inzego zose zifitiye akamaro igihugu nti hibandwe gusa ku mashyaka kandi nyamara twemera ko umunyarwanda afite uburenganzira bwo kutajya mu ishyaka bivuze ko yemerewe gukora politiki yigenga.

2. Mbese n’inde ukwiye kubaka ubushobozi, kurengera inyungu, guhuriza hamwe no kugenzura ibikorwa by’abanyapolitiki bigenga mu Rwanda?

Iyo witegereje amategeko dufite none yibanda cyane ku mitwe ya politiki, ugasanga rwose ntacyo atangaza ku buryo bweruye ku banyapolitiki bigenga.

Ibibazo bitandukanye bahura nabyo usanga nta rwego rwihariye rwo kubakorera ubuvugizi no kurengera inyungu zabo ruhari.

Imitwe ya politiki ihurira hamwe mu ihuriro ry’imitwe ya politiki bajya impaka bakungurana ibitekerezo, ariko se abanyapolitiki bigenga bo bigenda bite?

Usanga batatanye hirya no hino buri wese akora ibikorwa bye uko abyumva mu kajagari n’akavuyo bikabije aho usanga bamwe banakora ibikorwa bimwe bigize ibyaha nyamara wenda Atari uko babishaka ahubwo ugasanga harimo n’ubujiji ndetse no kuba batarasobanuriwe neza ngo basobanukirwe neza politiki y’igihugu.

Bidakuyeho ko buri wese afite ibikorwa bye bya politiki bitandukanye n’ibyabandi, Uru rubuga ruzaha umurongo ngengamikorere y’abanyapolitiki bigenga kandi ruzabahuza na leta hagamijwe kunoza imikoranire no guha leta umwanya wokubasobanurira politiki runaka n’icyo igamije ndetse babashe no kuyijyaho impaka kuyijora no kuyisobanukirwa bityo ibi bitume nabo babasha gufasha leta kwigisha abakozi.

Ese Koko uru rubuga  rurakenewe ?

Uru rubuga rurakenewe cyane rwose kugirango hazibwe icyuho gihari kandi bigaragara ko nta gikozwe byakanduza isura nziza y’imiyoborere na demokarasi y’u Rwanda.

Mu gusigasira ibyagezweho ni ngombwa ko ahari icyuho hose kitarasibwa gisibwa. Bityo rero abanyapolitiki bigenga mu Rwanda bakwiye kwitabwaho, guhabwa urubuga rwemewe n’amategeko rwo gukoreramo rububakira ubushobozi, rukarengera inyungu zabo kandi rugahuriza hamwe ibitekerezo byabo, rukanagenzura imikorere n’ibikorwa byabo kugirango byubahirize amategeko n’amahame bigenga abanyapolitiki n’ibikorwa bya politiki mu Rwanda.

Bikaba ariyo mpamvu dusanga rwose bikenewe ko bishingiye ku mategeko hashyirwaho kandi hakemezwa byavuba cyane Urubuga nyunguranabitekerezo rw’abanyapolitiki bigenga mu Rwanda (Rwanda Independent Politicians’expression Platform) RIPEP.

Inzira igana ku kwemererwa gukora byemewe n’amategeko no guhambwa ibyangombwa Kugeza ubu twamaze gushyikiriza ibaruwa yacu urwego rw’imiyoborere mu Rwanda ( RGB) tuyisaba kwemererwa gukora byemewe n’amategeko no guhambwa ibyangombwa bikenewe kugirango ibikorwa byacu bishyirwe ku mugaragaro.

Tukaba dutegereje igisubizo mu minsi yavuba kandi twizeye ko kizaba ari cyiza rwose kuko ibyo tugamije ari ineza y’u Rwanda n’abanyarwanda ndetse no gukomeza kubaka no guhamya demokarasi itajorwa u Rwanda rufite.

Mu gihe rero tugitegereje icyo gisubizo tukaba turakomeza gukora ibikorwa twemererwa n’amategeko ndetse dukomeza no gutanga umusanzu wacu mu iterambere ry’igihugu mu buryo, ibikorwa, n’imfuruka bitandukanye by’ubuzima bw’igihugu cyacu.

Urubuga nyunguranabitekerezo rw’abanyapolitiki bigenga mu Rwanda (Rwanda Independent Politicians’expression Platform) RIPEP rufite inama y’ubuyobozi yuzuye.

Bakorere mu murenge wa Kigarama, akarere ka Kicukuro, mu mujyi wa Kigali.

Umuhuzabikorwa mukuru:  MWUBAHAMANA VICENT FERRIRE 

Abandi bagize komite nyobozi harimo :

Umunyamabanga uhoraho/umuvugizi witwa Tuyizere Aimble

Umujyanama ushinzwe imari n’ubutegetsi:

Mutabazi Ferdinand

uyu ishyaka rya Green Part rikaba ryaramutanzeho umu candidate depite muri 2018 azanokongera kwiyamamaza kugiticye kugirango ajye murijyanama ya Komonyi muri 2021 yongera no kwimama 2022 Aho bari bari kuzuza Inama jyanama y’umujyi wa Kigari ariko amatora aza gutsinda Urujeni Martine.kandi ejo bundi nabwo 2024 yatanze candidate depite nk’umukandida wijyenga ariko Candidate ntiyemerwa

Perezida w’akanama k’abagenzuzi:

Mutabaruka Apollinaire

Presida w’akanama nkemurampaka:

Ishimwe Moise

Tukaba twizeza abanyarwanda n’u Rwanda kutazabahemukira no kuzakora ibishoboka byose ngo umusanzu wacu muri politiki, imibereho myiza n’iterambere by’igihugu cyacu ube ntajorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *