Ingabo zacu RDF twese abanyarwanda tuziri inyuma – zahagaritse Jenoside ushaka kuyigarura ntibizamuhira – Perezida wa Ibuka Rubavu

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu, yashimye ubutwari bw’Inkotanyi zahoze ari iza RPA ko zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994, ubu buri munyarwanda aho ari wese mu gihugu aratuje kandi aratekanye arakataje mu bikorwa by’iterambere.

Yabigarutseho uyu wa 27/6/2025 ,ubwo itorero Methodiste Libre Paruwasi ya Rubavu bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu jambo yagejeje ku mbaga y’abakirisitu b’iri torero Mbarushimana Gérard, umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu yasabye abakirisitu kwitondera ibyakurura amacakubiri byose cyane ibiganisha ku ngengabiterezo ya Jenoside.

Agaruka ku butwari bw’Inkotanyi agira ati:'”Turasaba buri wese hano, ko akwiye kwitondera icyadusubisa inyuma cyane mu igicuraburindi rya Jenoside, usibye ko uwariwe wese wabyijandikamo bitamuhira imbaraga zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ubu zikubye Kenshi ”.

Yakomeje agira ,ati:”Abari hano hakurya mu baturanye muri Congo (RDC) bumva ko bagifite umutima mubi wo kudusubiza mu icuraburindi ntibizabahira Ingabo zacu (RDF) twese abanyaryanda tuziri inyuma, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi baraduhumurije tubafiteye ikizere natwe badufite ikizere twabaye umwe twese ingamba ni ugukumira buri wese wagarura amacakubiri,turi kurugamba rwo kubaka igihugu ”.

Bamwe mu bakurisitu b’iri torero bitabiriye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi babwiye HANGA News ko, ubu butumwa bubasubizamo ikizere kuko ibikorwa by’ingabo zacu bidashidikanwaho ,Ati:”Nta wadusibiza inyuma twese Ingabo zacu (RDF) tubari inyuma, baraturokoye badusubiza n’agaciro twari twarambuwe, rero aho twavuye abanyarwanda twese turahazi Kandi niyo tujya turahabona, dushyize hamwe ku rugamba rwo kubaka igihugu, imiyoborere myiza ya Perezida Kagame yatumye muri munyarwanda amenya agaciro ko kugira igihugu”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *