Ngororero:Abantu babiri bapfiriye mu kirombe barimo kwiba Amabuye y’Agaciro
Taliki ya 08/08/2023, ahanana saa sita (12h00) z’amanywa, nibwo hamenyekanye inkuru ko abasore babiri baheze mu gisimu cyigeze gucukurwamo amabuye y’agaciro.
Iki gisimu giherereye mu Murenge wa Muhororo, mu Kagali ka Rusororo ,mu mudugudu wa Buhiro, hafi n’ikigonderabuzima cya Nyamisa.
Abasore babiri bapfiriyemo harimo MANIRAKARAMA Emmanuel na MUCYO Jean de Dieu bakomoka mu Kagali ka Mubuga, bagiye kwiba Amabuye mu gisimu cyahoze gicukurwamo amabuye y’agaciro na campany yitwa NMC isanzwe icukura amabuye mu buryo bwemewe mu karere kangororero ariko bari baragifunze.
N’ubwo hapfiriyemo babiri , bari bane abandi babiri bakurwamo n’abaturage ku bufatanye na Campany ya NMC yoherejemo umwuka bakurwamo bagihumeka umwuka w’abazima.
Bamwe abaturage bahaye amakuru HANGA NEWS, bari mubamanutse mu kuzimu kukuramo abo bantu bavuga ko uwo mwobo ufite nka metro 100 z’ubujyakuzimi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Bwana Nkusi Christopher ku murongo wa téléphone yahamije HANGA NEWS ko, abantu bane binjiye mu gisimu cya Campany NMC yahoze igicukuramo amabuye y’agaciro kikaza gufungwa, ko haguyemo abantu babiri abandi babiri bakuwemo bapfiye, umwe akaba yavuye mu Bitaro undi akaba yatashye.

HANGA NEWS, twokomeje tubaza umuyobozi w’akarere ka Ngororero Nkusi, niba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe baba batabizi atubwira ko biba bizwi kandi ko, ku bufatanye n’inzego z’umutekano bahora babuza abaturage kwishora mu bikorwa nk’ibyo bitemewe.

