Abatuye Umujyi wa Uvira bakoze imyigaragambyo bashyigikira AFC/M23

Uvira, Kivu y’Amajyepfo – RDC
Abatuye umujyi wa Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakoze imyigaragambyo ku wa kabiri Tariki 16/12/2025 bagaragaza ko bashyigikiye ihuriro AFC/M23 rivuga ko rigenzura uwo mujyi.

Iyo myigaragambyo yabaye mu bice bitandukanye by’umujyi, aho abaturage bagaragaje ibitekerezo byabo binyuze mu majwi n’inyandiko, basaba ko umutekano wabo urushaho kwitabwaho.

Bamwe muri bo bavuze ko impamvu nyamukuru yabateye gukora iyo myigaragambyo ari ugushaka kwirinda ko bazahohoterwa cyangwa bakagirirwa nabi bazira ibitekerezo byabo bya politiki n’imibereho.

Ku ruhande rwaryo, ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko umujyi wa Uvira ukeneye koherezwa ingabo zitabogamye, zigamije kurinda abaturage bose nta vangura.

Iryo huriro rivuga ko hari impungenge z’uko bamwe mu baturage bashobora kuzahura n’ibihano cyangwa ibikorwa by’iterabwoba bazira gusa ko bashinjwa kuba bararyishyigikiye, nk’uko byagiye bigaragara mu bihe byashize mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu itangazo ryaryo, AFC/M23 ryasobanuye ko izo ngabo zitabogamye zagira uruhare mu gukumira ibikorwa byo kwihorera, gufata abaturage nabi no guhungabanya umutekano w’abasivile, cyane cyane mu bihe by’ubwumvikane buke bwa politiki n’igisirikare.

Kugeza ubu, inzego za Leta ya RDC ntiziragira icyo zitangaza ku mugaragaro ku by’iyo myigaragambyo n’ibisabwa na AFC/M23.

Nta mibare iratangazwa ku bantu baba bakomeretse cyangwa se abangirijwe imitungo muri iyo myigaragambyo.

Uvira ni umwe mu mijyi ikunze kugarukwaho mu makuru y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, aho imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta bagiye bagirana imirwano mu bihe bitandukanye, bigatera ingaruka zikomeye ku baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *