Rwamagana:Umugabo yishe Nyina umubyara amaze gukomeretsa Se akoreresheje umuhini
Mu karere ka Rwamagana , umurenge wa Muyumbu, mu kagari ka Bujyujyu, haravugwa inkuru y’umubyeyi witwa MUKANKWAYA Angelina wapfuye yishwe n’umuhungu we yibyariye.
Aya makuru yamenyekanye kuwa 19/6/2023 , aho umugabo witwa Twiringiyimana Better, Yishe nyina umubyara amukubise umuhini mu mutwe.
Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyumbu, bwana Bonny Bahati mu kiganiro yahaye HANGA News yagize ati:”Nibyo koko? umugabo witwa Twiringiyimana ejo yishe nyina umubyara , yari yasinze ataha iwe mu rugo ,atangira gushwana n’umugore we, umugore we , abonye bikomeye ahungira Kwa Nyirabukwe, nibwo uyu Twiringiyimana yamukurikiyeyo kubera yari yasinze asanga nyina ari hanze abatuza umuhini aramuhuragura na Se aje Bose arabakubita abagira intere”.
Gitifu yakomeje avuga ko , Batabaye batwara uyu mubyeyi Kwa muganga ,kubera uburyo yakomeretse yapfuye ahageze.
Amakuru agera kuri HANGA NEWS, nuko uyu musore yari ashoje igufungo cy’imyaka itatu, aho yafungiwe gukoresha ibiyobyabwenge (Urumogi).
Ubu yongeye gutabwa muri yombi ashyikirizwa RIB ngo hatangire iperereza akurikiranwe n’ubutabera .
Gitifu yasoje asaba abaturage, kutihanira mu gihe bagize amakimbirane ko bajya begera ubuyobozi, asaba n’abaturage kujya babamenyesha Ingo baziho amakimbirane.

