Gasabo:Mu Gakiriro ka Gisozi hakozwe umuganda w’isuku udasanzwe

Ahazwi nko mu Gakiriro ka Gisozi, mu murenge wa Gisozi, akarere ka Gasabo, umujyi , uyu wa kabiri Tariki 25/7/2023 hakozwe umuganda w’isuku udasanzwe.

Bamwe mu baturage baganiriye na HANGA NEWS, bavuze ko uyu muganda wabahwituye , ati:”Twishimiye gukorana umuganda w’isuku hamwe n’ingabo, Polisi, Dasso, abayobozi batandukanye , byaduhwituye kuko badusabye ko mbere yuko dufungura amaduka yacu tuzajya tubanza gukora isuku imbere y’amaduka yacu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, Madamu Musasangohe Providence yabwiye HANGA NEWS ko ,uyu muganda udasanzwe kubera ko witabiriwe n’inzego zose zikorera mu murenge, Ati:”Twari hano twese nk’abakozi b’umurenge nta kindi cyatuzinduye kiraro gukora isuku , twifuza ko agakiriro kagomba kurangwa n’Isuku, aha rero twasabye abaturage ko mbere yo gufungura amaduka bajye babanza bakore isuku hanze bakubura twifuza ko abagana agakiriro bakirirwa n’isuku”.

Gitifu yakomeje, avuga ko ibi byose bizagerwaho aruko isuku igizwe umuco, ati:”Aha mu Gakiriro tuzajya dukora umuganda buri Kwezi , turashaka ko kugira isuku yaho dukorera biba umuco”.

Umuganda wasojwe , n’ibiganiro aho bamwe mu baturage bahawe service z”irembo aho bishyuraga ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).

Gitifu ,Musasangohe Providence niwe wabimburiraga abandi aberekera uko bazajya bazinduka bakora isuku.

Ingabo zagaragaye zirimo gufatanya n’abaturage gukubura umuhanda.

Bishimiye ko bakoranye umuganda n’abayobozi.

Bazengurutse agakiriro kose batoragura iyarara.

Nyuma y’umuganda habaye ibiganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *