Nyarugenge:Abatujwe muri IDP-Model Village Karama bashimiye Perezida Kagame bamugeneye impano ko yabatuje neza

Abaturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa IDP-Model Village Karama,mu murenge wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, bari mu byishimo byuko batujwe neza nyuma yaho bakuwe ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali hashoboraga  gushyiraga ubuzima bwabo mukaga.

Uyu wa 30/8/2024, ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bazindukiye mu birori byo gushyingira imiryango 16 hashyirwa mu bikorwa gahunda y’icyumweru cyahariwe irangamimerere.

Byahurijwe hamwe nuko , Abatujwe muri IDP-MODEL ya Karama, bizihizaga Imyaka 5 bamaze batujwe muri uyu mudugudu w’ikitegererezo.

Byariyehe Abeli, umuyobozi wa IDP-MODEL village Karama, mu ijambo yavuze ryibanze mu gushimira nyakubahwa Perezida Kagame, aho yagaragaje ko bishimye nyuma yuko bakuwe mu manegeka batuzwa neza, Ati:”Imyaka 5 irashize twimuwe mu manegeka, mbere tuhakurwa  ntitwabyumvaga neza, bamwe twagiye tuhava bigoranye abandi bakumva ko leta ibahohoteye, ubu Imyaka 5 ishize turi hano nibwo twungutse byinshi ,kuko dutuye neza mu nzu nziza ntawuvirwa cyangwa ngo yikange ko yagwirwa n’inzu igihe imvura iguye , ubu rwose  twariyubatse tumeze neza cyane”.

Yakomeje avuga ko, abatuye muri uyu mudugudu hari impano bageneye umukuru w’igihugu, Ati:”Turi hano tuje gushimira nyakubahwa Perezida Kagame, nyuma yo kumushyigikira mu matora twese twashyize hamwe ishimwe ryacu  turishyikirije ubuyobozi bw’akarere kugirango bazarimutugerezeho ”.

Ingangare Alexis, umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, yababwiye ko , ubutumwa bamugejejeho azabatumikira neza, Ati:”Nibyo Koko? ntawutashimira umukuru w’igihugu cyacu kubera ibyiza atugejejeho, ubu butumwa muduhaye mbijeje ko nzabatumikira  neza, uko mubumpane ni nako  nanjye nzabugezayo byuzuye 💯”.

Twababwira ko, ibi birori  byahurijwe hamwe no gusezeranya imiryango igera kuri 16, yabanaga mu buryo binyuranyije n’amategeko, yasezeranye imbere y’umuyobozi w’irangamirere ,indahiro zabo zakirwa n’umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis wasezeranyije iyi miryango, yavuze ko iyo abantu babanye byemewe n’amategeko hari byinshi bibafasha.

Ati “Imiryango niyo yegerana igakora igihugu, tudafite imiryango mizima rero n’igihugu cyacu cyazaba nta ejo heza hahari.”

Akomeza agira ati “Iyo umuryango udatekanye niho hashamikira bya bibazo byose bibangamira igihugu, imiryango ibana idasezeranye akenshi usanga nta ntego bafite, bakabanana mu makimbirane nta ndangagaciro za kirazira n’umuco.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christopher yabanje gusobanurira  abagiye gusezerana ko ubushyingirwe bwemewe n’amatego buteganywa n’ingingo ya 26 mu gitabo cy’amategeko agenga imibanire mu Rwanda, iyo ngingo ikaba iteganya ko ubwo bushyingirwe bwemerwa hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe bujuje imyaka y’ubukure kandi kubushake bwa bombi.

Imiryango yasezeranye yasabwe kurangwa n’imibanire myiza kandi aho bagize ikibazo mu mibanire bakagisha inama ubuyobozi aho kurangwa n’amakimbirane.

Impano bageneye Perezida Kagame bayishyikirije ubuyobozi.

Imwe mu miryango yasezeranye imbere y’amategeko.

Byari ibirori basangiye umutsima.

Abasezeranye barimo gusubiramo indahiro.

DEA, Ingangare Alexis niwe wasezeranyije iyi miryango uko ari 16.

DEA, yijeje ab’i Karama ko impano bamugejejeho azayishyikiriza umukuru w’igihugu.

Umuyobozi w’umudugudu wa Karama , wavuze ko impano bageneye Perezida Kagame ko ari ishimwe ko yabatuje neza.

Imiryango yari yabukureye kuza gusezerana.

Izi nizo nzu, batujwemo I Karama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *