Akarere ka Nyarugenge kashimiwe kuba aka kabiri mu gihugu mu gutanga serivise z’irangamimerere

Akarere ka  Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali, kashimiwe kuba karabaye aka 2 mu gihugu hose mu gutanga Serivisi z’Irangamimerere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Ingagare Alexis yavuze ko byagezweho kuko abaturage bumvise akamaro k’irangamimerere abasaba gukomeza kwitabira serivisi z’irangamimerere.

Imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, igaragaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari Akarere ka Gakenke ari ko kahize utundi mu gutanga serivise z’irangamimerere ku baturage benshi n’amanota 99%, Nyarugenge iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 98,8%, Muhanga igakurikiraho n’amanota 94,8%, Huye na 94,6% naho Nyabihu iza ku mwanya wa gatanu n’amanota 94,4%.

Ku mwanya wa 29 hari Akarere ka Kayonza n’amanota 73,4% mu gihe ku mwanya wa nyuma hari Burera n’amanota 68,6%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *