Muhima:Bongeye gutabaza aho Materine yonyeye kubarimburira amazu no kubacira insinga z’amashyarazi – Ubwoba ni bwose ko bakwibasirwa n’inkongi

Abaturage mu kagari ka Tetero , umurenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge, bongeye gutabaza kubera ikibazo cy’umushoramari witwa Materine Ndayisenga, wongeye kubavogera.

Nyuma yaho uyu muherwe akuyeho inzira yabo, ubuyobozi bw’akarere n’umujyi wa Kigali, hamwe n’umurenge wa Muhima, bakizeza abaturage ko bagiye kubasubirizaho inzira yabo mu minsi 4 gusa.

None, ubu hashize icyumweru nta gikorwa na kimwe kirakorwa ku nzira yabo, bakaba bakomeje kubura aho banyura.

Uyu munsi Tariki ya 15/5/2024 , bongeye gutabaza kuko byafashe intera , imashine Yagarutse gucukura amazu yabo ikangiza n’insinga z’amashanyarazi ubu zirambitse hasi, HANGA NEWS twahageze dusanga hari inzego z’umutekano hamwe n’umuyobozi w’umurenge wa Muhima madamu Mukandori Grace.

Abaturage bafite ubwoba ko , bashobora kwibasirwa n’inkongi y’umuriro kubera ko insinga z’amashanyarazi zandagaye hasi, n’abantu bashobora kuzikandagiraho umuriro ukabafata.

Gitifu , Mukandori Grace yabwiye abaturage ko iki kibazo kizakemurwa ejo, Ati:”Ibi bibazo byahano bimaze igihe, ejo hazaza abashinzwe imyubakire kubireba”.

Mu gihe uyu muherwe Materine bamushatse ngo agire ibyo asobanura arabura, n’itangazamakuru natwe twamushatse turamubura kugirango tumubaze impamvu atubahiriza ibyemezo by’ububozi, dore ko abanjeniyeri ba Materine bemereye ubuyobozi ko yakoze amakosa ariko babitegetswe Materine.

Abaturage bakomeje kwibaza impamvu, uyu Materine abarenganya inzego zahagera ntihagire igikorwa , bari mu rujijo bibaza imbaraga zimuri inyuma zituma akomeza kubarenganya Kandi ntihagire Igikorwa akaba amaze kubigira akamenyero.

Insinga z’amashanyarazi imashine za Materine zaziciye ubwoba ni bwose ko bakwibasirwa n’inkongi. Baraye mu kizima.

Baratabaza inzu zabo yongeye kuzishyira mu manegeka.

Uko imashine zirimo gutengangura inzu zabo.

Inzira bamutegetse gukora yayirunzemo amabuye kugeza n’ubu babuze aho banyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *