Kigali:Urubyiruko rusaga 25 basoje amahururwa yo gutunganya Impu z’amatungo no kuzibyaza umusaruro
Urubyiruko rusaga 25 bagize ihuriro rya Kigali leather cluster, I Kigali none Tariki ya 15/5/2024 basoje amahururwa y’iminsi icumi barimo yo gutunganya Impu z’amatungo mu buryo butangiza ibidukikije hamwe no kuzibyaza umusaruro bakora inkweto, amashakoshi , imikandara n’ibindi….
Aba banyeshiri , hahawe certificate igaragaza ko bafite ubumenyi bwo gutunganya ibikomoka ku mpu babwiye HANGA NEWS ko bishimye Kandi bashimira KLC ku bufatanye na MINICOM bateguye aha mahugurwa asize bateye intambwe nziza mu gutunganya Impu z”amatungo.
Esther Muhayimana, yagize Ati:”Ndashimira KLC yabashije kudufasha guhabwa ubu bumenyi, nari sanzwe nkora aka kazi mu murenge wa Gatsata , ariko nta bumenyi buhagize narifite bwo gutunganya uruhu mu buryo butangiza ibidukikije no kurubyaza neza umusaruro nkora inkweto n’imikandara cyangwa amashakoshi , none mvuye hano byose mbimenye nishimiye ko ngiye gutera imbere mu kazi ngiye gutangira gushyira ku isoko ibyujuje ubuziranenge”.
Mu bindi , bagaragaje nuko bagifite imbogamizi za Poroduwi ziva hanze zifashishwa mu gutunganya Impu zibageraho zihenze kuburyo zigondera umugabo zigasiba ubundi, bifuza ko basonerwa imisoro mu gihe bari mu nzira yo kwiyubaka.
Uwari intumwa ya leta muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yavuze ko iki kibazo kibiva hanze bibageraho bihenze bagiye gugikoraho ubuvugizi kuko bisaba ko biganirwaho n’inzego zitandukanye, D.G wa Minicom mu jambo yagejeje ku rubyiruko rusoje amahururwa yagize, ati:”Intambwe hamwe na KLC mugezeho irashimishije , nabonye Aya mahugurwa mushoje asize mu geze ahashimishije izi nkweto n’ibindi mbonye mwakoze ni byiza cyane mukomereza aho, murusheho kubiryoshya kuburyo ibyanyu birushaho guhangana n’ibiva hanze ku masoko, ikindi nababwira nuko tubari inyuma imbogamizi mwagaragaje tugiye kubikorera ubuvugizi byose birashoboka bisaba ibiganiro bitandukanye”.
Aya mahugurwa yosojwe, yari Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye , harimo umuyobozi uhagarariye abakora ibikomoka ku mpu muri Africa bwana Nicholas Mudungwe aho yari aherekejwe n’abashoramari batandukanye, hari Kandi n’inzego z’ibanze mu murenge wa Masaka.
Nicholas Mudungwe, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu muri Africa abonye bagaragaza ubushake bwo gutunganya ibikomoka ku mpu,ashimira Kigali leather cluster (KLC ) ko azakomeza kuyiba hafi , Ati:”Nabonye ubushake mu rubyiruko rwa KLC hamwe n’ubufatanye na leta, nta gushidikanya ko u Rwanda mu gihe Kiri imbere rushobora kuba ikitegererezo hano mu karere, tubari hafi ibishoboka byose tuzabikora Kandi twishimiye urugendo twakoreye mu Rwanda mwatwakuriye neza”.

Abasoje amahururwa bahawe certificate.

Ubwo bari mu biganiro n’abayobozi.

Uru rubyiruko rwagaragaje imbogamizi bafite.

Uru rubyiruko rwagaragaje ko bahakuye ubumenyi bigiye kubafasha kwiteza imbere.

D.G wa MINICOM yashimishijwe naho uru rubyiruko bageze bakora inkweto nziza.

Zimwe mu nkweto z’uruhu urubyiruko rwa Kigali leather cluster batangiye gushyira ku isoko.

