Huye: Umushoferi yaguye mu mpanuka y’imodoka, 13 barakomereka bikomeye

Kuri uyu wa Kabiri, mu Karere ka Huye habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, yaguyemo umushoferi wari uyitwaye mu gihe abagera kuri 19 bakomeretse bajyanwa kwitabwaho mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Iyi modoka yavaga mu Karere ka Huye yerekeza mu ka Nyamagabe, yakoze impanuka igeze mu ikorosi ry’ahitwa Gashikiri mu Kagari ka Tare mu Murenge wa Mbazi.

Ababonye iyi mpanuka babwiye RBA ko babonye imodoka isa n’iyataye umuhanda kubera kubura feri kuko yari ifite umuvuduko mwinshi.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka yahise yitaba Imana mu gihe abagenzi 19 bahise bajyanwa kwitabwaho mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko bakiriye abarwayi 19 ariko nyuma y’ibizamini by’ibanze byafashwe, 6 muri bo bashobora guhita bataha kuko batakomeretse cyane.

Yagize ati “Hari abandi 13 barembye barimo uruhinja rw’amezi ane ruri mu nzu y’indembe. Mu bandi bakomeretse tugiye kubitaho nyuma yo kubacisha mu cyuma hari abatangiye kubagwa, ari abakenera kubagwa mu mutwe cyangwa amagufa.’’

Mu bagenzi bari mu modoka yakoze impanuka, abagera kuri batandatu boherejwe kuvurirwa mu Bitaro by’Akarere bya Kabutare.

Dr Ngarambe Christian ati “Barimo n’umubyeyi wari utwite kandi wabyaye umwana muzima.’’

Kugeza ubu hakomeje iperereza rigamije kumenya igishobora kuba cyateye iyi mpanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *