#Kwibuka31-Masaka: Senateri Dr Havugimana Emmanuel avuga ko amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yateguwe n’abakoroni kuva mu 1959

Igihugu cy’u Bubiligi cyashinjwe uruhare mu mateka y’ubwicanyi bwaranze u Rwanda kuva 1959 bwaje kugera kuri Jenoside yakorewe abatutsi Mata 1994.

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Masaka, akarere ka Kicukiro, Senateri Dr. Havugimana Emmanuel yemeje badaciye ku ruhande ko Bubiligi bwagize uruhare rutaziguye mu gushyamiranya Abahutu n’Abatutsi.

Uretse gutererana Abatutsi bari bahungiye mu kigo cy’ingabo z’Ababiligi cyari ahitwa Kicukiro, iki gihugu cyanashinjwe uruhare mu bikorwa byibasiye Abatutsi mbere ndetse na nyuma y’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge.

Yanagatutse kandi no kubwicanyi, buri gukorerwa Abanye Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi kandi umuryango mpuzamahanga ntugire icyo ubikoraho.

Mu kiganiro cy’ubucukumbuzi bw’amateka cyatanzwe na Senateri Dr Havugimana Emmanuel ntiyanyuze ku ruhande.

Yashinje igihugu cy’U Bubiligi cyakolonije u Rwanda kuba cyarabibye urwango mu moko agize Abanyarwanda ariko kikigiriza nkana ku Batutsi.

”Col Logiest w’Umubiligi yimuye abatutsi ku gahato mu bice bimwe bajyanwa mu Bugesera. Yategetse ko abakozi b’abatutsi birukanwa bagasimbuzwa abahutu. Ngo yagira ngo abahutu batwarwe na bene wabo. Ishyaka rya UNAR ryarabirwanyije ariko barirega kuba iry’abatutsi no kugendera ku bitekerezo by’Abakomunisti ”.

Yakomeje agira ati:”Bananije Umwami Musinga kugeza bamuhitanye, na Rudahigwa wamusimbuye bamutera urw’ingusho”.

Ababiligi baje basanga u Rwanda ruyobowe n’Umwami Yuhi V Musinga ariko bamushyizeho amananiza, bamusuzuguza abaturage, yatanga itegeko bakamuvuguruza, bamucunaguza kugeza ubwo bamwirukanye mu gihugu.

Saa yine n’igice kuwa 14 Ukwakira 1931 nibwo Umwami Musinga na nyina Kanjogera n’abo mu muryango wabo, baciwe i Nyanza ibwami, boherezwa i Kamembe mu buhungiro.

Musinga yirukanywe mu gihugu cye ndetse mu kurenzaho agasuzuguro, bamusimbuza umwana we Mutara Rudahigwa. Byaje kurangira atangiye mu buhungiro ku wa 25 Ukuboza 1944 i Moba muri Congo.

Ntibashizwe, Rudahigwa byaje kurangira bamwivuganye atangira i Burundi mu rugendo rugana i New York gusaba ubwigenge bw’u Rwanda.

Murumuna we Kigeli Ndahindurwa yigeze kuvuga ati “Ubwo yari muri Usumbura yahinduriwe umuganga wari usanzwe amuvura, amutera urushinge mbere y’uko agenda. Agisohoka mu biro bya muganga yikubise hasi. Twumvishijwe ko urupfu rwe rwabaye impanuka ariko mukuru wanjye ntiyari arwaye kandi nta n’isuzuma ry’umurambo ryakozwe.”

Mu byaha ndengakamere bakoreye u Rwanda, amacakubiri aza ku isonga kuko yagejeje kuri Jenoside. Nibo bazanye Ibuku, batangira kuyiha buri wese ufite imyaka 18, kandi bagashyiramo ubwoko bwe. Ibyo gupima amazuru n’ibindi mu kuvangura Abanyarwanda, byari ibyabo.

Mu 1958, Rudahigwa yasabye Ababiligi ko amoko yavanwa mu ndangamuntu agaragaza ko ateye ikibazo, Ababiligi barabyanga.

Iyi buku yabaye nka fotokopi y’ibyangombwa byagiye bitangwa na Repubulika ya mbere n’iya kabiri, kugeza mu 1994 ubwo indangamuntu irimo ubwoko yifashishwaga kuri bariyeri n’ahandi hose, mu kurimbura Abatutsi muri Jenoside.

U Bubiligi bwashyigikiye leta zaranzwe n’ivangura mu Rwanda, buba umubyeyi wa Batisimu wa Parmehutu bigeze mu 1994, busiga Abatutsi mu maboko y’Interahamwe kuko Ingabo zabwo zari mu butumwa bwa Loni mu Rwanda.

Ibyo byose birangiye, aho kugira ngo bubone ko bwakoze ikosa rikomeye mu mateka, bwahindutse indiri y’Abajenosideri n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi nk’abibumbiye muri Jambo Asbl.

Twababwira ko, Abaturage benshi bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu Murenge wa Masaka.

Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandandukanye barimo aba Senateri, Abadepite, Inzego z’umutekano, Abanyacyubahiro mu byiciro bitandukanye.

Umuyobozi w’imirimo rusange muri Kicukiro wari n’umushyitsi mukuru Murenzi Donatien, yashimye abitabiriye, akomeza kubihanganisha muri ibi bihe.

Yakomeje abasaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaturuka hose.

Uhagarariye Ibuka, mu murenge wa Masaka, yashimiye leta yashyizeho ikigega FARG cyafashije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi gutwaza no gutera Imbere.

Mukayiranga Christine, watanze ubuhamya warokoye muri kariya gace, yashimiye Inkotanyi na Perezida Kagame imiyoborere myiza yatumye bihubaka no kugarura ikizere cyo kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *