RALGA ku bufatanye na MINALOC bagaragaje Ibikidindiza imikorere y’inzego z’ibanze mu Rwanda mu iterambere SDGs Isi yihaye

Ibi bibazo birimo imikorere itaranozwa mu bijyanye no kwegereza ubuyobozi abaturage, kudahuza ibikorwa hagati y’inzego zitandukanye, ibura ry’amikoro, kutagira amakuru ahagije kandi yizewe, ndetse n’ubushobozi buke mu nzego z’ibanze.

Cyane ku rwego rw’inzego z’ibanze hari ibibazo bituma zidatanga umusanzu wazo mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye zizwi nka SDGs. Nkuko byagatutsweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali [RALGA], Habimana Dominique mu kiganiro yahaye itangazamakuru.

Yabitangaje uyu wa 11/12/2024 mu biganiro n’amahugurwa azamara iminsi itatu abera I Kigali agamije kurebera hamwe uburyo Inzego z’Ibanze zishyira mu bikorwa gahunda z’iterambere rirambye (SDGs) Isi yihaye. Yitabiriye n’Abayobozi bashinzwe igenamigambi mu Turere, Umujyi wa Kigali, Intara, MINALOC, MINECOFIN, na UN-DESA.

Habimana Dominique yavuze ko uretse ibibazo bikigaragara bizitira uruhare rw’inzego z’ibanze mu Rwanda, hari ibindi birimo izamuka ry’ibiciro, intambara, indwara n’ibyorezo, yagaraje ko hakenewe gushyiramo imbaraga. yagize ati:”Aya mahugurwa aziye igihe kubera ko turi kwinjira muri NST2, uturere dutangiye gutegura ingamba zo gushyira mu bikorwa. Ni igihe cyiza cyo guhuza igenamigambi n’intego z’iterambere rirambye.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi mu Karere ka Ngororero, Birorimana Jean Paul, akanaba Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abashinzwe Igenamigambi mu turere, yakomoje ku bibazo bituma aka karere kadashyira mu bikorwa intego zako. Cyane cyane bishingiye ku biza kuko muri iyi myaka ishize twahuye n’ibiza bikomeye ku buryo byasubije inyuma imbaraga nyinshi mu bikorwaremezo bigasaba ko Akarere gashaka ingengo y’imari yihariye bikabangamira yayindi iba yateganyijwe mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, yanagarutse Kandi ku bibazo byo gukemura ubukene no kurwanya inzara n’ibindi bibazo.

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko hari icyuho gikomeye mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye [SDGs], aho gusa 17% byazo arizo ziri mu nzira yo kugerwaho neza.

Nyuma ya Covid-19, ubukene n’inzara byariyongereye cyane ku Isi, bihungabanya intambwe yari imaze guterwa mu kurandura ubukene no kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Uko ibintu bihagaze ubu, hakenewe ingamba zihutirwa kandi zifatika kugira ngo izi ntego zigerweho mu gihe cyagenwe.

Itegurwa ry’Icyerekezo 2050 ryashingiye kuri gahunda z’ibikorwa by’iterambere biteganyijwe ku rwego rw’Isi n’urw’Akarere u Rwanda ruherereyemo hagamijwe guhuza intego n’ibipimo bikubiye muri izo gahunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *