Ibigo by’amashuri mu murenge wa Nduba byibutse abanyeshuri n’abarezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyeshuri, Abarezi n’ababyeyi bo mu murenge wa Nduba basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.


Mu rwego rwa #Kwibuka32, ibigo by’amashuri byo mu Murenge wa Nduba, akarere ka Gasabo,byahuriye hamwe mu gikorwa cyo kwibuka abanyeshuri, abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri, abarimu, inzego z’umutekano,abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze, hagamijwe guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.


Twiringiyimana Elie umuyobozi ushinzwe uburezi ku rwego rw’Umurenge wa Nduba, yasabye urubyiruko by’umwihariko abanyeshuri gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho biga ndetse no kwimakaza ubumwe n’indangagaciro z’ubunyarwanda.


Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bw’igihugu kuko nta mwana ugihagurutswa mu ishuri cyangwa ngo avutswe amahirwe yo kwiga. Ni inshingano zacu rero kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka igihugu kirangwa n’ubutabera n’ubwuzuzanye.”

Yavuze ko, iyi gahunda ikorwa buri mwaka aho bamwe mu babyeyi cyangwa imiryango yarokotse jenoside itishoboye yorozwa inka mu rwego rwo kwibuka twibubaka.

Ndemezo Narisice, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Umurenge wa Nduba yavuze ko urubyiruko rukwiye kwiga amateka nyayo y’u Rwanda kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yagize ati: “Mwe ni mwe Rwanda rw’ejo. Muharanire kurwanya ikibi cyane cyane amacakubiri, kandi mwige neza kugira ngo muzateze imbere u Rwanda.”


Abitabiriye iki gikorwa bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku rwibutso nk’ikimenyetso cyo kuzirikana no guha icyubahiro abazize Jenoside.

Igikorwa cyo Kwibuka32 gikomeje hirya no hino mu gihugu, hibandwa ku gukomeza gusigasira amateka, guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ejo hazaza harangwa n’ubumwe n’amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *