Karongi:Umwalimu afunzwe akurikiranyweho gutera inda umwana yigisha
Mbarushimana Théoneste w’imyaka 30 y’amavuko, wigisha mu wa 5 n’uwa 6 w’amashuri abanza muri GS Nyarubuye A, mu Murenge wa Twumba, Akarere ka Karongi, yatawe muri yombi nyuma yo kuregwa n’umunyeshyuri w’imyaka 17 y’amavuko, wiga mu mwaka 2 w’amashuri yisumbuye kuri iryo shuri amushinja kumusambanya akanamutera inda.
Umwarimu ukorana na Mbarushimana avuga ko uwo mukobwa yafashe icyemezo cyo kujya kurega mwarimu we kuri RIB Sitasiyo ya Twumba nyuma y’ibiganiro by’ukwezi kwahariwe umuryango bimaze iminsi biba.
Yagize ati:”Ni ibiganiro byibandaga ku burenganzira bw’umwana, aho bashishikarizaga abanyeshuri ko igihe bahuye n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, cyane cyane irishingiye ku gitsina, batagomba kuriceceka. Bagana inzego zibishinzwe zikabarenganura.”
Muri ubwo bukangurambaga abahohotewe basabwe gutanga amakuru ababahohoteye bagakurikiranwa, aho guhabwa utuntu bagaceceka kuko aba ari bo bihemukira.
Amakuru atangazwa avuga ko uwo munyeshushuri afite inda iri hagati y’amezi 5 n’amezi 6 yagerageje kuyihisha akanahisha uwayimuteye, ariko nyuma y’ibyo biganiro yahise ajya kuri RIB, Sitasiyo ya Twumba arega uwo mwarimu wari umaze amezi 5 gusa ashatse umugore w’umwarimukazi.
Nyuma yo gutanga ikirego Polisi yahise iza isanga uwo mwarimu mu ishuri yigisha ku wa 12 Ugushyingo 2025, iramutwara.
Abo mu muryango w’uwo mwana, avuga ko uyu mwarimu ashobora kuba yaramushukishije utuntu ahereye ku mibereho ye yo mu rugo.
Yagize ati:”Dukeka ko yaba yaramuhereye ku bibazo bye kuko se w’uyu mwana afite abagore 2, urugo rwabo ruhoramo amakimbirane, umwana kubona iby’ibanze birimo amafaranga y’ishuri n’ibindi akenera bikamugora.
Ntituzi ibyo yamushukishije ngo amutere iyo nda, kuko hari n’igihe yajyaga yinyabya agasanga mwarimu iwe aho atuye umugore we adahari, akaba yaranajyagayo na mbere y’ishyingirwa, ukabyibaza bikatuyobera, ariko ubwo ikibazo cyageze mu nzego zibishinzwe byose bizamenyekana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, avuga ko iyi nkuru yabatunguye kandi inababaje.

