Nduba:Yafungiwe mu rugo nk’ufunzwe mu buroko-Abatuye Nyakabungo barataka akarengane batewe n’umuherwe Cesar Niyomugabo
“Yafungiwe mu rugo nk’ufunze mu buroko!” Abatuye Nyakabungo barataka akarengane batewe n’umukire Cesar Niyomugabo wacukuye umwobo imbere y’umuryango w’undi muturage biteza umutekano muke.
Mu gihe igihugu, cyashyize imbere gahunda yo kubaka imiturire iboneye no kubaha uburenganzira bw’umuturage, byatunguranye kubona mu mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Gasanze, Umurenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo, umuturage yitwa Obedi wafungiwe mu rugo n’umukire Ceaser Niyomugabo, nyuma yo kumucukurira umwobo munini imbere y’igipangu cye abura Aho anyura n’ukuryango we.

Uyu mwobo wacukuwe mu buryo butunguranye, bigaragara ko ushaka gufunga inzira ny’iri urugo yifashishije ububasha bwe bw’umukire.
Abanyamakuru bamuhamagaye inshuro nyinshi bashaka kumubwira gukosora ikibazo, ariko Cesar Niyomugabo ntiyitaba, akomeza ibikorwa bye nk’aho nta cyabaye.
Umuturage wahohotewe, yavuze ko yabonye abakozi ba Cesar bateruye ibikoresho by’ubwubatsi batamubajije cyangwa ngo umuyobozi w’akagari abimenyeshwe.

Ati: “Nabyutse nsanga nta nzira yo gusohoka nsigaranye. Nta modoka, nta moto, nta muntu uhanyura. Ni nko gufungirwa mu nzu utaburana,”.
Abaturanyi babiboneye n’amaso bagize bati:” “Uyu mugabo aritwara nk’aho turi ku butaka bwe. Ubu se umuntu azajya acukura aho ashaka akabuza abandi kubaho?”

Bakomeje bagira bati:“Ibi n’iby’umukire budafite urukundo. Turi abantu, si inyamaswa ibi yakoze nta bunyamuntu yashyizemo.”
Abaturage baravuga ko Cesar Niyomugabo amaze igihe kigaragara yitwara nk’ufite ububasha burenga ubuyobozi, akajya acukura, akubaka cyangwa akazana ibikoresho uko abyishakiye, kandi ntabwo yitaba iyo bagerageje kumubwira cyangwa kumuhamagara.
Abayobozi banjiye muri iki kibazo, ariko ikibazo kirakomeje
Nyuma yo kubimenya, abayobozi b’inzego z’ibanze bagiye aho ikibazo cyabereye, basaba ko umwobo uhita usibwa. kuku basanze yarenze mbago ze acukura mu muhanda.
Ntibyatinze, Cesar Niyomugabo yongeye kugarura amabuye n’ibikoresho by’ubwubatsi, asa n’ushaka kongera gucukura mu ibanga.
Abaturage basigaye mu rujijo, bavuga ko basanga ubuyobozi butanga amabwiriza ariko ntibukurikiranwe kugeza birangiye.
Ati:“Niba uyu ari umukire, akigaririra abayobozi, twe tuba tumeze nk’abatagira ijambo?.
Abatuye Nyakabungo basaba ko inzego z’ubuyobozi z’ibyinjiramo byimbitse, Casar Niyomugabo akagaragazwa ko amategeko atavunwa n’amafaranga cyangwa umwidondoro w’icyubahiro.
Inzego z’ubutaka zizwi nka Land Management ziza kureba icyo bikorwa bihuye n’amategeko.

Cesar Niyomugabo ahagarikwa kugeza habonetse ibyangombwa byose byemewe n’amategeko, dore banahwihwisa ko yubaka nta Authorization de batair ihari imanitse aha kubera ibikorwa bye ,by’ubwubatsi.
Uwahohotewe ahabwa uburenganzira bwo gusohoka no kwinjira mu nzu ye mu mudendezo
Iyo ubukire bukoreshwa nabi, buhinduka intwaro yo gukandamiza abandi.
source:Uruvugiro

