Depite Mukabalisa Germaine yanenze umushinga w’itegeko rigena igipimo cya Alukolo ku batwara ibinyabiziga

Mu Rwanda, itegeko ririho ubu rigena ko umushoferi ufite cyangwa urengeje 0.80 g ya alukolo kuri litiro y’amaraso afatwa nk’uwatwaye ikinyabiziga yasinze, bigatuma ahanwa n’inzego z’umutekano, (Police).

Gusa, umushinga mushya w’itegeko uri kuganirwaho uteganya ko Minisitiri w’inzego z’umutekano yahabwa ububasha bwo kugabanya icyo gipimo, ku buryo n’iyo umushoferi yaba yanyoye alukolo nkeya munsi ya 0.80 g/L, ashobora guhanwa igihe polisi imufashe atwaye ikinyabiziga.

Iyi ngingo ntiyakiriwe neza na bamwe mu Badepite, barimo Depite Mukabalisa Germaine, wavuze ko atumva uburyo itegeko rishyiraho igipimo cya alukolo ariko rikanasubira inyuma rigaha Minisitiri ububasha bwo kukigabanya atabanje gushyirirwaho umurongo usobanutse.

Depite Mukabalisa yagize ati:

Kuba twabiha Minisitiri akabigabanya, ndabona bizatera ukudahozaho muri iri tegeko, bitewe n’uko ritaba rifite igipimo gishyizweho.”

Yakomeje ashimangira ko igipimo cya alukolo ku batwara ibinyabiziga kitari ibintu bihinduka buri munsi, bityo ko byari bikwiye kugenwa n’itegeko ubwaryo, aho kugishyira mu maboko y’iteka rya Minisitiri rishobora guhinduka uko igihe kigenda.

Ati:

Itegeko ryakagombye kubigena, byahinduka bigahindurwa n’itegeko. Twari dukwiye gushyiraho igipimo kigenderwaho, tukamuha umurongo Minisitiri azaheraho aramutse agabanyije, aho kumuha ububasha bwo kugabanya tutatanze umurongo.”

Izi mpaka zigaragaza impungenge z’abadepite ku kudahozaho kw’amategeko no ku ngaruka byagira ku batwara ibinyabiziga, mu gihe igipimo cya alukolo cyahindurwa hatisunzwe amategeko asobanutse kandi ahamye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *