Impuruza? Impu ziva mu Rwanda zahagaritswe gucuruzwa muri EAC – Abagize ihuriro rya KLC bari kurira ayo kwarika

Abacuruzi bagura Impu bo mu bihugu bya EAC, kugeza ubu bahagaritse ibikorwa byo kugura Impu ziva mu Rwanda, abo mu Rwanda bari gutaka ibihombo mu gihe igiciro kinica n’ikize babaguriragaho cy’amafaranga 200 ku kiro kimwe nacyo babamenyesheje ko gihagaritswe.

 

Abagize iri huriro rya KLC bari kurira ayo kwarika bitewe n’ibihombo bari guhura nabyo.

Kamayirese Jean D’amour, umuyobozi w’abagize ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda (KLC) yabwiye HANGA NEWS ko , nyuma yaho EAC ihagaritse kugura Impu z’u Rwanda , Leta y’u Rwanda yakoroshya bagacuruza no hanze ya EAC kuko harabashaka impu zo mu Rwanda kubera ari nziza, beshi mubo bavugana harimo Nigeria, Ethiopia, n’ibihungu byose bya Africa bikeneye impu zo mu Rwanda, ikibabaje niyo zituganyirijwe muribyo bihugu bya EAC impu zikagenda zituganyije zitirirwa ibyo bihugu bya baturanyi,kandi ziba zavuye mu Rwanda.

Abagize ihuriro rya KLC

Yakomeje avuga ko , n’ibihugu by’iburayi, baba bashaka impu zo mu Rwanda, ndetse n’abashinwa, Abatariyani, n’Abahinde, ariko ikibazo n’ibwiriza rihari ribabuza gucuruza hanze ya EAC, bakaba basaba leta y’u Rwanda ko ryavaho bagakajya bajyayo kuko byatuma na goverinoma yinjiza amadovise.

Kamayirese Jean D’amour mu ishati y’umukura yagiye akora ibishoboka byose ngo iri huriro rigire imbaraga, ubu ababajwe nuko Impu z’u Rwanda zigiye kujya zitabwa kubera zataye agaciro.

Mu 2015 nibwo hasohotse ibwizira ribuza abacuruza impu bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuzohereza hanze zidatunganyijwe, nibyo byagize ingaruka ku bakora ubwo bucuruzi muri EAC by’umwihariko abo mu Rwanda kubera ko nta nganda zihari zitunganya impu.

Bamwe mu bakora ubu bucuruzi mu Rwanda bagaragaje ibibazo bafite biromo ko bacibwa umusoro uri hejuru cyane ungana na 80% iyo bashaka kuzohereza hanze ya EAC bigatuma bahomba, kandi ko n’abagura impu bagabanyutse bikaba byaratumye impu zita agaciro kuko mbere y’uko iri bwiriza risohoka ikilo cyaguraga 1500 Frw ariko ubu ikilo kikaba kiri ku mafaranga 200 Frw none nayo yavuyeho Impu z’u Rwanda zigiye kujya zitabwa mu butaka nkuko byahozeho cyera.

Ibi babigaragaje mu nama yateranije abahagarariye EAC mu bucuruzi bw’impu n’abakora ubu bucuruzi bwimpu mu Rwanda n’inzego za Leta zifite mu nshingano gukurikirana ibyijyanye n’impu mu Rwanda imaze iminsi ibiri iteraniye i Kigali kuva ku wa 18 kugeza ku wa 19 Nyakanga 2024.

Kugeza ubu Kigali Leather clusters imaze kugira abanyamuryango bagera ku 3000 bakora ubucuruzi bw’impu ariko babona ko baramutse bagabanyirijwe umusoro bakwiyongera ndetse bikaba byafasha mu kwinjiriza umusoro igihugu kuko bayinjiza ahandi aho kugira ngo bayinjize mu gihugu cyacu.

Inama yateraniye I Kigali, yatangiye babuze Ibisubizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *