Nyarugenge-Kimisagara: Urubyiruko rwasabwe kutajenjeka mu kwirinda SIDA

Ubushakashatsi n’ibyegeranyo ku bwandu bushya bwa Virus itera SIDA, bigaragaza ko urubyiruko by’umwihariko abakobwa aribo bugarijwe n’ubu bwandu.

Ibipimo by’ubwandu bushya bigaragaza ko abakobwa  bari kuri 3,7% mu kwandura mu gihe abahungu ari 2, 2%.

Abaturage biganjemo urubyiruko basanga hakenewe kongera ubukangurambaga bwimbitse mu guhagarika umuvuduko w’ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA bukomeje kwiyongera cyane mu rubyiruko.

Barabivuga mu gihe kuri iyi tariki ya 9/12/2022 mu inzu y’inkundamahoro mu murenge wa kimisagara, akarere ka Nyarugenge , habereye igikorwa cyo gupima kubufashake abantu SIDA, n”igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye , aho Umuyobozi w’umurenge wa Kimisagara ,Kalisa Jean Sover yasabye abaturage bagana Nyabugogo badakwiye gucikanwa n’amahirwe bashyiriweho, ati:”Hano bazahamara icyumweru , mwese mubwire n’abandi baze kwipimisha SIDA n’ubuntu kuko iyo umenye uko uhagaze bituma ubasha kwirinda no gufata icyemezo cy’ejo hazaza”.

Sibyo gusa , harimo no gutangwa ubutumwa bufasha imiryango kuboneza imbyaro.

Murebwayire Betty ,Ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Nyarugenge ,avuga ko kuba ubwandu bushya burimo kwiyongera mu rubyiruko, biterwa n’uko abantu by’umwihariko urubyiruko babona Icyorezo cya SIDA bakagifata nk’izindi ndwara batagitinya kuyandura.

Uyu muyobozi mu butumwa bwe , yavuze ko gukomeza guhanga na SIDA hagabanywa ubwandu bushya, leta ishyize imbaraga mu bukangurambaga no kuzamura imyumvire cyane cyane mu rubyiruko.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS rigaragaza ko mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005, abantu bafite virus itera SIDA bari kuri 3% by’abaturage bose.

Ni mu gihe ubushakashatsi buheruka gukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC , bwagaragaje ko mu Rwanda ubwandu bushya bwagabanutse ku kigero cya 50% mu myaka itanu ishize, aho abandura kuri ubu ari abantu ibihumbi 5000 ku mwaka.

Murebwayire Betty , arimo gutanga ubutumwa.

Urubyiruko rwitabiriwe kumva ubu butumwa.

Gitifu Kalisa arimo gusaba abaturage kujya kwipimisha SIDA kugirango bamenye uko bahagaze.

Bakiniwe Imikino ubugisha kwirinda kubyara indahekana.

Ubwitabire bwari bushimishije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *