Kubufatanye na Polisi, Umurenge wa Kimisagara urakataje mu bukangurambaga bugamije kwimakaza Isuku no Kurwanya igwingira mu bana

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi (Police Month Activities) ni igikorwa ngaruka mwaka cya Polisi y’u Rwanda gitegurwa kandi kikaba ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’abaturage, aho cyibanda cyane cyane ku bikorwa bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’umuturage muri rusange.

Uyu wa 9/12/2022 , muri Nyabugogo, mu nzu y’inkundamahoro habereye umuhango ukomatanyije n’ibikorwa bikangurira abaturage gukomeza kwimakaza Isuku , cyane aho bacururiza , kwicungira umutekano batangira amakuru ku igihe, birinda kunywa ibiyobyabwenge bipimisha SIDA kugirango bamenye uko bahagaze.

Mu biganiro byatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara ,Kalisa Jean Sover bikubiyemo ubutumwa bwo kwirinda SIDA no kutabyara indahekana, yongeyemo ko bari no mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, aho ari igikorwa cy’ubukangurambaga bw’isuku n’umutakano cyakorwaga ku bufatafiye bw’umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bugamije kugira umugi wa Kigali ” ukeye, utoshye kandi utekanye.

Gitifu Kalisa, yabwiye HANGA News agira ,ati: ”Aho hategurwaga amarushanwa mu isuku n’umutekano hagatangwa ibihembo ku Murenge wahize iyindi mu kwimakaza isuku n’umutakano, Kimisagara twe duhagaze neza mu ngamba, ubwitabire burahari Kandi twizeye intsinzi”.

Ikindi cyiyongereyemo ni uko abatuye u Rwanda baharanira ko abana bagira indyo ifite isuku kandi yuzuye bityo hakarwanywa igwingira ry’abana mu gihugu hose muri icyi gikorwa birumvikana ko isuku izaba imbarutso yo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda zirimo inzoka n’impiswi ndetse no kurwanya kugwingira kw’abana guterwa no kurya indyo ituzuye.

Bityo uretse amafunguro abana bahererwa mu marerero no mu ngo haboneke imyumvire ituma abana bakomeza guhabwa indyo yuzuye, ifite isuku kandi inoze.

Ni ngombwa ko abana batuye mu midugudu bitabira amarerero yabubakiwe bityo bakaboneza imirire yabo kandi byaba byiza irerero rikaba ahantu umubyeyi wese yakwifuza kujyana umwana we kugira ngo abeho neza.

Kugira ngo wirinde indwara ziterwa n’umwanda n’igwingira ry’abana bisaba, Gukaraba intoki, Karaba intoki n’amazi meza n’isabuni cyangwa ukoreshe arukoro yagenewe gusukura intoki, Kwita ku isuku y’ibiribwa mu gihe cyo kubitegura no kubigabura, Kugenzura ko indyo itegurwa yuzuye: Ni ukuvuga ifite ibyubaka umubiri, Ibitera imbaraga, ibirinda indwara (vitamin n’imyunyu ngugu).Intego y’amarushanwaMu rwego rwo gukurikirana ishyirwamubikorwa ryo kurinda abana bacu ndetse n’abakuru indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’igwingira ry’abana Polisi y’u Rwanda ifitanije na NCDA, Intara , Umujyi wa Kigali n’uturere biyemeje gutera inkunga ubukangurambaga ku isuku n’isukura ndetse no gutegura ifunguro rinoze kandi ryuzuye rihabwa abana kugira ngo hirindwe igwingira ry’abana rikazakorwa ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali.

Kalisa, yakomeje asobanura ko muri Kimisagara bari kwibandwa ku budasa buzagaragara hagati y’ingamba zizategurwa mu mirenge mu kurwanya isuku iri ahadukikije, mu ngo no mu itegurwa ry’amafunguro agenerwa abana n’abagize umuryango.

Ibizakorwa mu marushanwa, harimo Ubukangurambaga mu kurwanya umwanda aho dutuye no mu nkengero z’ingo zacu , Ubukangurambaga kuva ku Karere kugera ku Mudugudu Gusinya ,imihigo y’Isibo Ubugenzuzi bugamije kureba uko ingamba zo kwimakaza isuku n’imibereho y’umwana zubahirizwa ,Gukurikirana ingamba zo kuvura abana bagaragayeho kugwingira n’indwara ziterwa n’isuku nke.

Yasoje asaba ubufatanye bw’inzego zose kugirango uyu mihigo bazawuhigure 💯 .

Gitifu arimo gutanga ubutumwa.

Gitifu arimo aganiriza urubyiruko muri Nyabugogo.

Urubyiruko rwari rumuteze amatwi ari rwinshi.

Abenshi bari mu nzu aho bacururiza.

Ubutumwa buri no munyandiko.

Abayobozi biyemeje kwesa uyu muhigo.

Abayobozi batandukanye mu bukangurambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *