Bugesera:Umukozi wa WASAC yafunze amazi y’abaturage agamije kumvisha umuyobozi w’Umudugudu wabo bafitanye amakimbirane- baratabaza

Abaturage bo mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Kagenge, Umurenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera, bamaze ibyumweru bibiri badafite amazi, nyuma y’uko afunzwe n’umukozi wa WASAC ushinzwe gufunga no gufungura amazi, Jean Bosco Nsengiyumva, bivugwa ko afitanye amakimbirane n’Umuyobozi w’uyu Mudugudu, Eugene Bizimungu.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Umudugudu wa Taba yahaye HANGA NEWS kuri uyu wa 26 Mutarama 2026, yavuze ko amakimbirane afitanye n’uyu mukozi wa WASAC yaturutse ku kuba yamubwiye ko WASAC atari akarima ke, bityo ko adakwiye kwifatira icyemezo cyo gufunga no gufungura amazi uko abyiboneye.

Ati:
Namuhaye SMS mubwira ko WASAC atari akarima ke, ko adakwiye gufunga amazi uko yishakiye. Hari igihe afunga amazi akayohereza mu mirima y’abantu bafite ubworozi, cyane cyane abamuhaye amafaranga. Abatayamuhaye akabima amazi burundu.”

Uyu muyobozi avuga ko iki cyemezo cyo gufunga amazi cyafashwe mu rwego rwo kumwumvisha we n’abaturage ayobora, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku baturage bamaze igihe kirekire batabona amazi.

Ku ruhande rwe, Jean Bosco Nsengiyumva, umukozi wa WASAC ushinzwe amazi muri aka gace, yabwiye HANGA NEWS ko ikibazo atari we, ahubwo ko Umuyobozi w’Umudugudu yananiwe kuyobora abaturage.

Ati:
Yananiwe kuyobora abaturage none aje gushakira ibisobanuro mu banyamakuru. Mubwire azarege aho ashaka kuko kuyobora byaramunaniye.”

HANGA NEWS kandi yaganiriye n’ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Bugesera, bwatangaje ko butari buzi iki kibazo, kuko nta muturage wari warigeze akigeza kuri WASAC ku mugaragaro.

Bwongeyeho buti:

Kubera ikibazo cy’isaranganwa ry’amazi mu Karere ka Bugesera, ntihabura icyumweru abaturage batabonye amazi, ariko ibyumweru bibiri abaturage batavoma by’umwihariko ntibyumvikana. Aho mutubwiye turaza kubikurikirana harimo ikibazo cyihariye.”

Abaturage bo mu Mudugudu wa Taba bavuga ko basaba ko uyu mukozi wa WASAC yahindurwa akajyanwa ahandi, bagahabwa undi, kubera imyitwarire bavuga ko itari myiza.

Umwe mu baturage, wasabye ko amazina ye adashyirwa mu nkuru, yagize ati:

Aha amazi abo yishakiye, cyane cyane abamuhaye amafaranga, abandi akabima amazi akabwira nabi ababuhamagaye, akigaragaza nk’ufite ububasha bukomeye.”

Abaturage basaba inzego bireba kwihutira gukemura iki kibazo, kugira ngo babone amazi nk’ingenzi mu mibereho yabo ya buri munsi, ndetse hakabaho no gusuzuma imyitwarire y’abakozi bashinzwe serivisi rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *