Nyarugenge: Bizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro baremera abatishoboye
Mu Karere ka Nyarugenge, uyu wa 15/10/2023 Bizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore wo mu cyaro, ibirori byabereye mu murenge wa Kigali, Insanganyamatsiko yagira iti:”Dushyigikire iterambere ry’Umugore wo mu cyaro”.

Umuyobozi wa CNF mu kagarere ka Nyarugenge, Madamu Laetitia yagaragaje ko iterambere ry’Igihugu ritagerwaho Umugore yibagiranye byumwihariko umugore wo mu cyaro ku bw’imirimo itandukanye akora cyane cyane aho ubasanga mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Uyu muyobozi wa CNF muri Nyarugenge Madamu Marie Laetitia yagarutse ku mateka y’uyu munsi wemejwe mu mwaka wa 1995 mu Rwanda ugatangira kwizihizwa mu 1997.

Ibikorwa byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro, muri Kano karere waranzwe no gupima indwara zitandura, kugaragaza ibikorwa byagezweho n’abagore, kuremera abagore bahabwa igishoro mu bucuruzi ndetse Mukankusi Dative akaba yahawe inka y’imbyeyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christopher mu butumwa bwe yasabye abagore kuba ku isonga mu guteza imbere umuryango.

Yagize ati: “Leta yifuza umuryango utekanye kandi ushoboye ubwo rero umugore ku isonga mu guteza imbere umuryango, ndabasaba rwose kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro utubera imbarutso yo gukomeza kwiteza imbere kandi murashoboye kandi birashoboka.”

Gitifu w’umurenge wa Kigali, kandi yavuze ko umugore wo mu cyaro kugira ngo yiteze imbere agomba kuba ari mu muryango utekanye, ati: “Ubwuzuzanye n’uburinganire mu muryango ni uburenganzira kandi abanyarwanda bose bagomba kugira amahirwe angana, rero tuzi neza ko umugore wo mu cyaro ko agomba kwiteza imbere no kuba mu muryango utekanye kandi ushoboye, ugushobora rero nta kindi ni ikijyanye no kwiteza imbere, gutera intamwe kandi agafashwa, agatinyuka kandi akagirirwa icyizere.”

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro mu karere ka Nyarugenge, byaranzwe no kumurika bimwe mu bikorwa abagore bagezeho mu rwego rwo kwiteza imbere, kuremera bamwe mu bagore batishoboye, imivugo, indirimbo, ndetse n’inyigisho byose byagarukaga ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira ,iti:”Dushyigikire iterambere ry’Umugore wo mu cyaro”.

Bamwe baremewe inkoko zitera amagi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana bato.

