Ruhango-Ntongwe: Abaturage barashinja akarere kubasiragiza
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Ruhango, umurenge wa Ntongwe ,Akagari ka Kareba, bangirijwe imyaka mu ikorwa ry’ikiraro kibahuza n’Akarere ka Nyanza, barashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kubatererana no kubasiragiza.
Ubwo hakorwaga iki kiraro gihuza Akarere ka Nyanza n’Akarere ka Ruhango mu kwezi kwa mata 2023, aba baturage bavuga ko bangirijwe imyaka yarigiye kwera irimo umuceri, Insina, imyumbati n’ibindi ariko bakabura aho babariza ingurane.
Umwe mubangirijwe imyaka utashatse ko dutangaza izina rye , mu kiganiro na HANGA NEWS yagize ati” Ubwo badukoreraga ikiraro nta muyobozi numwe wa Ruhango twigeze tuhabona ariko abaturanyi bo muri Nyanza ubuyobozi bwabo bwarahaje baranababarira imitungo yabo yangirijwe natwe baratubarira ariko ntibatubwira ayo tubariwe kuko nta buyobozi bwacu bwari buhari. Batubwira ko tugomba kuzabaza mu Karere kacu.”
Akomeza avuga ko ubwo bazaga, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango nako kakababwira ko bazabariza muri Nyanza kuko ariyo yazaye uwo mushinga.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe umibereho y’abaturage Mukangenzi Alphonsine yabwiye HANGA NEWS mu kwezi kwa kanama 2023 ko Akarere ka Nyanza kazishyura abaturage bako naka Ruhango kakishyura abaturage bako.
Ati” Ubundi iyo hari igikorwa gikora ku turere tubiri, buri Karere kishyura abaturage bako, natwe ubwo tugiye kubikurirana tubishyure vuba.”
Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023 umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye HANGA NEWS ko Nyanza ariyo iri kubikora bakaba batarabirangiza.

Ati” Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, nibo bakoze umushinga hari ibyo batararangiza kunoza neza , urakoze kutwibutsa ubwo tugiye gukurikirana tubaze abo muri Nyanza aho bigeze turaza kubishyura vuba.”
Aba baturage bavuga ko nta busobanuro bahabwa n’ubuyobozi bwa Ruhango bwaba ubw’Akarere cyangwa Umurenge ngo baheze mugihirahiro.
Aba baturage babifata nko kubasiragiza kuko nti bazi uwo bazishyuza dore ko igikorwa cyo kubaka iki kiraro cyarangiye .
Yanditwe na: Hodali Tuyikuze

