Abaminisitiri bashinzwe Uburezi bitabiriye Inama ya FEX2024 bateye ibiti bisaga 100 mu murenge wa Kigali

I Kigali, hateraniye Inama Mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ubumenyi bw’ibanze buhabwa abana muri Afurika.

Iyi Nama izwi nka ’Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024)’, iri kubera muri Kigali Convention Center, igamije kureba uko ibihugu bya Afurika byagabanya ibihombo biterwa n’uko abana badahabwa ubumenyi bukwiye mu byerekeye gusoma, kwandika no kubara hakiri kare.

Uyu wa 13/11/2024, Abaminisitiri bahagarariye ibihugu byabo,barimo Minisitiri w’Uburezi muri Zambia, Douglass Munsaka Syakalima, Minisitiri w’Uburezi muri Côte d’Ivoire, Mariatou Kone, Minisitiri w’Uburezi wa Malawi, Madalitso Wirima Kambauwa ndetse na Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, Dr. Joseph Nsengimana. ari kumwe na DEA wa Nyarugenge bakoze umuganda udasanzwe wo gutera ibiti bisaga 100 mu ishuri rya G.S Kigali, riherereye mu karere ka Nyarugenge,umurenge wa Kigali.

N’umuganda wakozwe mu rwego rw’ubukangurambaga bw’Umujyi wa Kigali watangije bwiswe, “#IgitiCyanjye”. nkuko byasobanuwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali ,Ntirushwa Christopher.

Yagize ati:”Twishimye ibiti abashyitsi bateye , bashimangiye akamaro k’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije bishingiye ku bufatanye n’abaturage”.

Ubukangurambaga ‘Igiti Cyanjye’ hamwe n’umushinga SUNCASA bigamije kongera imbaraga z’Umujyi wa Kigali mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kandi bigaragaza uburyo ibisubizo bishingiye ku kubungabunga ibidukikije bishobora kugirira akamaro ikirere, bityo bikubaka ahazaza heza ha Kigali n’ah’akarere kose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *