OMS ihangayikishijwe n’icyemezo cya Amerika cyo kuva muri uyu muryango

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko rihangayikishijwe n’icyemezo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe cyo kuva muri uyu muryango, rivuga ko iki cyemezo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima ku rwego rw’Isi.

Ku wa 23 Mutarama 2026, ni bwo Amerika, yari isanzwe ifatwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye wa OMS mu bijyanye n’imari n’ubufatanye mu by’ubuzima, yatangaje ku mugaragaro ko ivuye muri uyu muryango.

Muri ibyo yashinje OMS harimo ko ititwaye neza mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, by’umwihariko mu byerekeye uburyo amakuru yatangajwe n’ingamba zafashwe muri icyo gihe.

Mu itangazo OMS yashyize ahagaragara ku wa Gatandatu, yavuze ko iki cyemezo cya Amerika cyateje impungenge zikomeye, bityo kikazigwaho mu biganiro bya Komite Nyobozi yayo, biteganyijwe mu nama isanzwe izaterana ku wa 2 Gashyantare 2026. Iki kibazo kandi kizagarukwaho mu Nteko Rusange ya OMS ngarukamwaka, iteganyijwe muri Gicurasi 2026.

OMS yibukije ko ubufatanye mpuzamahanga ari inkingi ya mwamba mu gukumira no guhangana n’indwara z’ibyorezo, by’umwihariko mu Isi ikomeje guhura n’imbogamizi nyinshi mu rwego rw’ubuzima rusange. Yagaragaje ko kugabanya cyangwa guhagarika ubufatanye bw’ibihugu bikomeye bishobora kudindiza gahunda zo kurengera ubuzima bw’abatuye Isi.

Nubwo Amerika yatangaje ko ivuye muri OMS, uyu muryango wavuze ko uzakomeza inshingano zawo zo guteza imbere ubuzima, gukumira indwara no gutanga inama zishingiye ku bumenyi bwa siyansi, unashishikariza ibihugu byose gukomeza ubufatanye mu nyungu rusange z’abaturage b’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *