Umurenge wa Kigarama watangije kumugaragaro Ubukangurambaga bw’isuku n’isukura n’umutekano bikomatanyije no kurwanya igwingira ry’abana

Uyu wa 9/12/2022 , mu murenge wa Kigarama, mu karere ka Kicukiro,mu mujyi wa Kigali hatangijwe ,ubukangurambaga bw’isuku, isukura n’umutekano no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato.

Ubu bukangurambaga bwabimburiwe n’Urugendo rwitabiriwe n’abikorera, abayobozi mu Isibo n’umudugudu,,ibyiciri by’abagore, urubyiruko n’abandi batandukanye bakora mu isuku n’umutekano.

Abitabiriye bigishijwe gahunda z’isuku zirimo gukaraba intoki, kutararana n’amatungo mu nzu, kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Mu tugari twose hakozwe igitondo cy’isuku Hubatswe uditanda tw’amasahane , hubakwa imirima y’imboga ,mu ngo ku mashuri mu mihanda y’imigenderano kandi hanatangwa ubutumwa.

Damascene Jean Rwemera, umukozi ishinzwe isuku mu murenge wa Kigarama yabwiye HANGA News ko , Ibi byakozwe kubufatanye bw’umurenge n’inzego z’umutekano zose harimo Dasso, Police, n’irondo ry’umwuga.

Nyuma , habayeho umuhango wo Gusinya imihigo , hagati y’inzego zitandukanye aho biyemeje ko bagiye gukorera hamwe bakazegukana imodoka n’ibindi bihembo biri muri aya marushanwa. Dore ko ibikorwa byose bizakorerwa ku rwego rw’ibiso.

Tubibutse ko ubu bukangurambaga , buri mu Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi (Police Month Activities) n’ibigikorwa ngaruka mwaka bya Polisi y’u Rwanda bitegurwa kandi kikaba ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’abaturage, aho byibanda cyane cyane ku bikorwa bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’umuturage muri rusange.

Ubukangurambaga bwabimburiwe n’urugendo.

Abitabiriye urugendo bari bafite ibyapa biriho ubutumwa bukangurira abantu kugira isuku.

Urugendo rwitabiriwe n’abakora amasuku.

Habayeho umuhango wo Gusinya umuhigo.

Ishinzwe isuku mu murenge Damascene yasinyanye imihigo n’umwe muri ba Gitifu b’akagari.

Gitifu w’akagari nawe yasinye imihigo n’umwe mu bayobozi b’umudugudu.

Ifoto rusange Bose bamaze Gusinya imihigo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *