Bugesera-Rilima:Umusaza yapfuye urupfu rw’amayobera amaze kurya inyama z’ihene-Ubuyobozi ntacyo bushaka kubivugaho

Mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Rilima, akagari ka Ntarama, haravugwa inkuru y’umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko wapfuye urupfu rutunguranye,abaturage bo bakavugako yaba yarazize ihene yabaze akayirya.

Aya makuru HANGANEWS yayamenye mu ijoro ryo ku wa 30/5/2022 yavugagako hari umusaza wariye inyama z’ihene yipfushije nawe agahita apfa mu murenge wa Rilima.

HANGANEWS yashatse kumenya ukuri kuri iyi nkuru ariko kubona amakuru biracyagoranye cyane kuko twahise twihutira kuvugisha Gitifu w’umurenge wa Rilima Murwanashyaka Oscar yagize ati: ‘ Uwo musaza koko yarapfuye ariko inzego z’ubuzima n’umutekano hari gukorwa iperereza ku cyaba cyamwishe(…),abajijwe niba koko byaba byaratewe n’ihene yariye yavuzeko ntaho byaba bihuriye kuko uyu musaza yayibaze bisanzwe kandi yari asanzwe atuye afite umuryango iyo hene yabazwe itipfushije.

HANGANEWS yakomeje ibaza uyu Gitifu niba yaba azi amazina y’uyu musaza avugako aho ari kubibona bitamworohera ariko yadufasha tukabaza Gitifu w’Akagari ka Ntarama.

Gitifu w’Akagari ka Ntarama Mukamana Esperance twaramuhamagaye atubwirako ayo makuru ntayo azi ndetse atubwirako agiye kuyabaza byaba nangombwa akaduha nimero za SEDO ubu wamusigariye munshingano niko byagenze ariko nyuma yo kuduha nimero za SEDO twaramuhamagaye turamwibwira, tumubwira n’impamvu tumushaka yahise atubwirako twamuha iminota 30 akaza kuza kugira ibyo adutangariza kuri iyi nkuru ariko twaje gutungurwa nyuma y’iminota mirongo itatu twakongera kumuhamagara ntiyongeye kutwitaba inshuro 4 zose twamuhamagaye tunamuhaye n’ubutumwa ntiyadusubiza.

Iki kibazo cy’abayobozi b’inzego z’ibanze badatanga amakuru umuntu akaba yibaza igihe kizakemukira, kugeza ubu hasigaye habaho ibintu byo kujarajaza abanyamakuru bimwa amakuru rimwe narimwe abayobozi babona inkuru zashyizwe hanze bakabona kuvugako batahawe ijambo, ibi bikaba bibaye nyuma y’inkuru yasakaye ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza yarucaga akarumira ari imbere y’itangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *