Nyamirambo:Ishuri rya Saint Andre bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi -Padiri Chrisostome ashimirwa uburyo yabaye hafi abahahungiye

Mu rwunge rw’amashuri Saint Andre I Nyamirambo, uyu wa 1/6/2022 bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Uwimana Chrisostome ashimirwa uburyo yabaye hafi Abatutsi bahahungiye.

Umwe mubatanze ubuhamya warokokeye mu ishuri rya Saint Andre, yavuze ko Padiri Uwimana Chrisostome ku itariki ya 13/04/1994 yarimo asomera Misa Abatutsi bari bahungiye mu Kigo cya Mutagatifu Andereya (Saint Andre) bari kumwe n’abari mu Kiliziya ya Karoli Lwanga iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Iyi Misa ntiyasojwe kuko barashweho igisasu bakwira imishwaro.

Iyi misa yaje gusubukurwa ku itariki ya 13/04/2021 iba mu mutekano ndetse irasozwa. Uyu 1/6/2022 I Misa yongeye gusubukurwa na Karidinali Athoine Kambana waje kwifatanya n’abanyeshuri ba Saint Andre kwibuka kunshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari Kandi n’inzego z’ibanze, abaturage, inzego z’umutekano (Polisi).

Abatutsi barokokeye muri iki kigo bashima cyane Padiri Uwimana Chrisostome kubera uburyo yababaye hafi mu bihe bitari biboroshye bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Padiri Chrisostome yinginze Interahamwe azibuza kumena amaraso y’abantu bari bamuhungiyeho, Ati “Ndabaha amafaranga, mfite inka z’imbyeyi ndazibaha ariko ntimumene amaraso y’aba bantu.”

Nyamara Interahamwe ntizamwumviye, zaranze zirabica.

Byinshi bijyanye n’umuhango wo kwibuka muri Saint Andre , turimo gutegura inkuru irambuye , uyu mwaka muri iki kigo habayeho kwerekana Urwibutso rushya rugiye kwandikwaho amazina y’abatutsi bahaguye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi……?????

Umubyeyi warokokeye muri Saint Andre ,waragaraje ubutwari bwa Padiri wababaye hafi.
Hashyizweho indabo ku rwibutso bubatse mu kigo.
Polisi yashyize indabo ku rwibutso.
Bamwe mu baturage baje kwifatanya na saint Andre kwibuka.
Hacanwe urumuri rw’ikizere, rwatangijwe na kalidinali Athoine Kambana.
Abanyeshuri bitabiriye umuhango wo kwibuka.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *