Kigali:Akarere ka Nyarugenge kahawe Inka y’ubumanzi/Ibudashyikirwa

Akarere ka Nyarugenge kahize utundi mu mujyi wa Kigali , mu bikorwa by’urugerero kahawe Inka y’ubumanzi/Ubudashyikirwa.

Mu rwego rwo gusoza ibikorwa by’urugerero ku rwego rw’igihugu ,umuhango uri kubera mu murenge wa Kigali, aho akarere ka Nyarugenge gashimirwa kuba kabaye indashyirwa mu mujyi wa Kigali, Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda yabahaye Inka y’ubumanzi/Ubudashyikirwa.

Ngabonziza Emmy , umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, atanga ikaze yerekanye abashyitsi bitabiriye igitaro cy’imihigo ashimira n’abatoza babigizemo uruhare kungurango bese imihigo.

Ishozamihigo za Nyarugenge, zirashimirwa uruhare rufatika mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage.

Urugeroro mu karere ka Nyarugenge rw’itabiriye n’intore 1608 , risoza hasigaye 550 kubera bamwe bagiye gutangira amasomo muri za kaminuza zitandukanye.

Bimwe mu bikorwa bakoze bubatse inzu ebyiri , bubatse kandi ubwiherero 10, hasanwa ubundi 10 bw’abaturage batishoboye, hamwe n’ibindi bikorwa birimo uburere mboneragihugu.

DEA ,Emmy asoza ijambo ,yashimiye intore ko besheje imihigo ,umurava n’urukundo bagaragaye, asaba ko barukomezanya bubaka igihugu.

Urugeroro rwitabirwa n’abanyeshuri barangije amashuri y’isumbuye, … igitaramo kirakomeje….Dr Bizimana Jean Damascene , Minisiteri w’ubumwe bw’abanyarwanda niwe mushyitsi mukuru.

Inka yahawe akarere ka Nyarugenge.
Intore zisoje Urugeroro ziyereka abashyitsi mu karasise.
Igitaro kirarimbanyije.
Abayobozi bitabiriye uyu muhango.
Abayobozi baje gukurikirana uyu muhango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *