Ntabwo tuzigera tureka gucururiza mu muhanda, ahubwo bagure Gereza twiteguye gufungwa- Abazunguzayi mu mujyi wa Kigali
Bamwe mu bazunguzayi mu mujyi wa Kigali, baravuga ko batiteguye kureka ubucuruzi bakorera mu muhanda , mu gihe leta ivuga ko yabashyiriyeho amasoko ariko banze kuyajyamo.
Abagabiriye n’itangazamakuru uyu wa 8/3/2023 bavuze ko amasoko leta ivuga ko yabashyiriyeho yigiriyemo abakire, ati:” Twe ntabwo twava mu muhanda kuko niho tubonera amafaranga adutunga, ntabwo ducuruza ibitemewe cyangwa ibiyobyabwenge , none twava mu muhanda tukajya he? ko amasoko birirwa batubwira ko badushyiriyeho yigiriyemo abakire , ubu kubona ikibanza muri ayo masoko bisaba ibihumbi 100 Rwf ”.
Aba bazunguzayi bakomeza bavuga ko, abanyerondo babambura ibyo bafite bakoresheje imbaraga bigatuma bagira umujinya, ati:'”Harubwo bazana abanyerondo batatojwe , ugasanga bafashe umugore bamwambitse ubusa, twe biraturakaza cyane bigatuma abanyerondo tubafata nk’abanzi bacu”.
Ibi ni nabyo byatumye Tariki ya 7/3/2023 , hari abazunguzayi , mu murenge wa Nyarugenge bakuye mu modoka umunyerondo bakamutwara mu maboko , bakajya kumwicira hafi y’inzu ya CHIC, ibi Kandi byabimburiwe n’urundi rugomo rutavuzweho rumwe aho imbere y’isoko havuzwe ko Abanyerondo baciye ugutwi umuzunguzayi , bishobora kuba ari nawo mujinya watumye bica uyu munyerondo kuko nta butabera bwabayeho.
Nta gisubizo gifatika , kiraboneka cyo gukemura ibibazo by’abazunguzayi , Pudence Rubingisa meya w’umujyi wa Kigali, avuga ko hari amasoko leta yashyizeho afasha abazunguzayi bakoreramo kandi byatanze umusaruro kuko hari bamwe batanga ubuhamya bwuko bateye imbere.
Abazunguzayi bo bahakana ibyo ubuyobozi buvuga , bagaragaza ko ibyo bavuga bo ntabwo byabagezeho ,Urugero batanga n’isoko ryaho bita Kwa Kamali Nyabugogo, ibibanza byagenewe abazunguzayi ubu byibereyemo abacuruzi babakire.

Bavuga ko biteguye gufungwa nta kibazo, kuko ntibazava mu muhanda.

Ubu buryo bafatwa , ngo ni kimwe mubituma bagira umujinya.

