Kimisagara:Abagore bizihije umunsi wabo bambika umudari w’ishimwe Gitifu Kalisa kubera iterambere abagejejeho
Mu murenge wa Kimisagara,akarere ka Nyarugenge, hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore.
Bamwe mu bagore bitabiriye uyu muhango , batunguye umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Kalisa Jean Sover bamwambika umudari w’ishimwe.
Bamwe mu bavuganye na HANGA News yavuze ko ibi babiteguye mu rwego rwo kumushimira ko aba hafi yabo mu bikorwa byabo cyane ibijyanye n’ubucuzi ubukorikori, Kwita ku bana bato harwanywa igwingira ryabo bato, Uwitwa Alice Nyinawuntu wavuganye na HANGA News, ati:”Twe tugize itsinda ry’abazunguzayi , Kuva Gitifu Kalisa yaza mu murenge wacu yadufashije kuva mu muhanda, yadushakiye abaterankunga ubu turimo gukirigita ifaranga twibagiwe uko umuhanda uryana, uyu munsi wacu twabuze icyo tumwitura tumuha ikamba ry’ubutwari nakomeza arambe icyerekezo yaduhaye ntabwo tuzasubira inyuma”.
Gitifu Kalisa Jean Sover, mu kiganiro na HANGA News yavuze ko yishimye cyane nubwo byamutunguye, ati:”Ntabwo nabura kwishima nubwo bantunguwe , uyu mudari bampaye ndawushimye , icyo twese duharanira nka Leta,nuko tugomba kuva mu bucyene, nanjye Ndabashimira kuko bumvira impanuro tubaha zikabafasha kwesa imihigo ituma bivana mucyene”.
Uyu muhango waranzwe no kumurika bimwe mu bikorwa by’abagore bakora, byiganjyemo udusha dushingiye ku ikoranabuhanga, kuremera bamwe batishoboye, no guha igishoro cy’amafaranga bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere.
Ibirori byashojwe no guhemba bamwe mu bagore bagaragaje ibikorwa by’idashyikirwa.

Ubwo Gitifu Kalisa Jean Sover yambikwaga umudari w’ishimwe.

Uhango waranzwe no kuremera abagore batishoboye.

Ibirori byabimburiwe n’urugendo.

Abagabo bari babucyereye kwifatanya n’abagore kwizihiza umunsi wabo.

Ibirori byitabiriye ku bwinshi.

Hatanzwe ibihembo kubagore bafite ibikorwa by’idashyikirwa.

Polisi yari ihari ikangurira abagore kwitunyuka no kwirinda amakimbirane mu ngo.

Abana bahawe ibikoresho by’ishuri.

Abagore bakora ikimoteri bigaragaje mu karasise.

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori.

