Gasabo-Jali:Police yataye muri yombi Obama

Police ikorera mu murenge wa Jali, akarere ka Gasabo, yataye muri yombi Kubwimana Robert wihise Obama wigize igihazi.

Itabwa muri yombi rye ,byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ubwo mu gitondo saa kumi n’imwe n’igice z’iki cyumweru Tariki ya 16/11/2025 yazindutse n’umuhoro yadukira inzu y’uwitwa Nsabimana Straton atangira kuyisenya akoresheje umuhoro, avuga ko agiye kuzana n’ipiki ngo ayihirike. ku bw’amahirwe afatwa ataragera neza ku mugambi we.

Umuvugizi wa police mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yabwiye HANGA NEWS ko, aya makuru bayenye aho yagize ati:”Amakuru twayamenye,kandi uwabikoze twamufashe, iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyabimuteye”.

Ubwo tuzamenya amakuru yisumbuye kubyatumye iki gihazi kijya gusenyera umuturage tuzabitangaza mu yindi nkuru.

Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali ,mu Kagali ka Nyakabungo, mu Mudugudu wa Rugina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *