DASSO mu Gihirahiro: Icyemezo cyo Gusezerera Abadafite Diplôme Cyabateye guhungabana

Mu mezi make ashize, urwego rwa DASSO (Urwego rwunganira Akarere mu Gucunga Umutekano) ruri mu rungabangabo nyuma y’uko hatangajwe ko abakozi batigeze barangiza amashuri yisumbuye bagomba kuba basezeye mu mpera z’uyu mwaka. Iyi gahunda yateje impaka nyinshi, ihangayikisha abakozi ndetse inatera urujijo ku miterere y’akazi n’ahazaza h’uru rwego.

Bamwe mu bavuganye na HANGA NEWS uyu 5/12/2025 batifuje ko dushyira imyirondoro yabo mu nkuru ku mpamvu z’umutekano wabo, bagaragaje zimwe mu mbogamizi bafite bagira bati:”Twibajije iki kibazo,
Ese iki kibazo cyo kuba abantu bashinzwe umutekano nka DASSO, habaye izihe mbogamizi zituma basezerera DASSO badafite diplome ya A 2 Kandi izindi nzego duhuje akazi k’umutekano bitabamo, twe baduha akazi bitaga ku burambe bw’akazi mubyo gucunga umutekano, twe niba ari ibishoboka tuziyambaza inkiko ibintu byacu bisobanuke”.

Ikindi, Bavuga ni umwaka umwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wariho mbere Musabyimana Jean Claude (Minaloc) yatanze mu ibaruwa asaba ko buri wese aba yagaragaje Diplome, bitakunda Ati:”Umwaka umwe yatanze yumvaga ko utararangije amasomo yaba arangije kwiga gute? badufashe ibi bintu ntibisobanutse”.

Ibaruwa yaciye ibintu: Umuburo wo gusesa imirimo y’abadafite diplôme

Iyi baruwa iturutse mu nzego z’ubuyobozi yanditswe na Musabyimana Jean Claude wari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yashyize igitutu gikomeye ku bakozi b’uru rwego.

Abakozi benshi bari bamaze imyaka myinshi bakora, bamwe bafite imiryango minini, abandi bafite uburambe mu kazi, batangiye gutekereza ko bari ku mpera y’akazi batatekerezaga ko bashobora gutakaza muri ubu buryo.

Abenshi bavuga ko batigeze bahabwa igihe gihagije cyo kwisubiraho cyangwa ngo bagaragazwe ubundi buryo bwo kongererwa ubumenyi, ahubwo ko bahise basanga bafashwe nk’abatuzuza ibisabwa n’amategeko bihita bibakuraho.

Abakozi baravuga ko batewe ubwoba n’amakenga.

Abo twaganiriye bavuga ko icyemezo cyaje “gitunguranye kandi gitugoye”, kuko hari abari bafite icyizere ko uburambe n’umuhate mu kazi byari bihagije kubatunga urugo ndetse n’igihembo cy’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Umwe muri bo yagize ati:
“Twarakoze imyaka yose dutanga umutekano, ni twe bahuraga n’abaturage buri munsi. None batubwiye ko tutagifite agaciro kubera ko tutarangije ‘sécondaire’. Biratugora kubyakira.”

Inzego z’ubuyobozi zivuga ko bigamije kunoza ireme ry’umutekano

Nubwo abakozi bahangayitse, inzego bireba zivuga ko iki cyemezo kigamije kunoza imikorere ya DASSO no gushyira mu bikorwa amategeko agenga umurimo n’inzego z’umutekano mu Rwanda.

Amategeko agena urwego rwa DASSO ndetse n’amategeko agenga umurimo muri rusange asaba ko umukozi wa Leta agomba kuba yujuje bimwe mu bipimo by’uburezi n’ubumenyi.

Gahunda nshya rero ivuga ko kugira ngo umukozi akomeze akazi, agomba kuba afite nibura impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2).

Ingaruka ku mikorere n’umutekano ku rwego rw’ibanze

Hari impungenge z’uko gusezerera benshi mu bakozi bari baramenyereye akazi n’abaturage bishobora kugabanya imbaraga za DASSO mu kurinda umutekano w’ibanze.

Mu duce tumwe, abaturage bavuga ko babona DASSO nk’inkingi ikomeye mu guhosha amakimbirane, guca ubujura, no kwirinda uruhurirane rw’umutekano mu midugudu.

Umukecuru wo mu Karere ka Kamonyi yagize ati:“DASSO ni bo tubona mbere ya buri wese mu gihe habaye ikibazo. Niba babirukanye kubera ko batize cyera, se imiryango yabo irabaho ite? Kandi n’umutekano uzamera ute?”

Icyo amategeko avuga ku bijyanye n’umurimo n’imitangire y’akazi

Amategeko agenga umurimo mu Rwanda ateganya ko umukozi agomba kuba yujuje ibisabwa nk’amahugurwa cyangwa impamyabumenyi zigaragaza ubushobozi bwe.

Inzego z’umutekano nazo zigenera ibisabwa byihariye, birimo n’uburezi bw’ibanze bwa A2. Bivuze ko mu gushyira mu bikorwa ibi bisabwa, ubuyobozi bwashingiye ku mategeko ariho.

Ariko abakozi bo bavuga ko nubwo amategeko abiteganya, uburyo byashyizwe mu bikorwa butabateye icyizere, kuko ntibahawe uburyo bwo kwihugura cyangwa ngo bahabwe igihe gihagije cyo kwiyubaka.

Umwanzuro: Ikemezo kitavuzweho rumwe

Nubwo iki cyemezo cyubakiye ku mategeko, ntabwo cyakiriwe neza n’abakozi ba DASSO by’umwihariko. Abenshi baracyari mu rujijo, abandi bafite ubwoba bw’ejo hazaza, mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko ari inzira igamije kunoza ubunyamwuga mu mutekano w’igihugu.

Amahoro n’umutekano ni ingenzi, ariko nanone no kubahiriza uburenganzira bw’abakozi n’imibereho yabo ni inshingano zifatika. Ni ikibazo gikeneye ubwitonzi, ibiganiro bihagije ndetse n’uburyo bufasha abakozi kugana ku rwego rushya rw’uburezi aho kubihutisha mu buryo bubashyira mu gihirahiro.

HANGA NEWS, twagerageje kuvugisha Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Habimana Dominique kuri iki kibazo ntibyakunze, ishuro zose twagerageje guhamagara ntibyakunze n’ubutumwa bugufi yahawe kuri what’s app ntacyo aradusubiza, nagira icyo adutangira duzabishyira mu nkuru itaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *