Gasabo:Bahangayikishijwe n’ikararo gihuza umurenge wa Gatsata na Gisozi cyangiritse gishobora kubashyira mu kaga
Ikararo gihuza Umurenge wa Gatsata n’uwa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kiri munsi y’uruganda ( Pro-Water), abaturage b’ako gace barimo gutabaza bavuga ko cyamaze kwangirika ku rwego ruteye ubwoba. Ku buryo ukinyuraho wese yumva ubuzima bwe buri mu mazi abira.

Iri kararo kimaze igihe kigaragaraho kuriduka ,imbaho zigikoze zatangiye kugwa, ibintu bituma abahagenda n’amaguru, bagenda bafite impungenge z’uko gishobora gusenyuka ako kanya, bakagwamo.

Umuturage waganiriye na HANGA NEWS, uyu wa 4/12/2025 twasanze hafi y’aho iki kararo giherereye yagize ati: “Twabuze amahoro. buri gihe iyo tukiri hejuru twumva ubwoba kuko gishobora kuzatenguka, twumvise ko hari uwaguye mu kiraro avuye kwiga ULK. Turababaye kandi twumva twatereranywe.”

Undi mubyeyi waganiriye n’umunyamakuru ati:
“Abana bacu banyura hano bajya ku ishuri. Iyo dusigarana impungenge kuko ntituba tukimenya niba bazagaruka amahoro. Kuba ubuyobozi butaragenda ngo burebe uko bimeze biradushengura umutima.”

Nubwo abaturage bamaze iminsi batabaza, bavuga ko nta gikorwa gifatika cyari cyakorwa ngo kibabohore muri ubu bubabare. Basaba ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, inzego zishinzwe imihanda nka RTDA, ndetse n’izindi nzego bireba, batabara vuba kugira ngo hatagira uhatakariza ubuzima.

Ibyifuzo by’abaturage:Nuko iki kararo gisanwa ku buryo bwihutirwa, kigahabwa agaciro nk’icyorohereza ubuhahirane n’imihahirane ya buri munsi.

Ko hashyirwaho ibimenyetso biburira abahagenda mu gihe hagikorwa igenzura n’iperereza ryisumbuye.
Ko ubuyobozi bukora igenzura rya hato na hato ku bikorwa remezo kugira ngo abaturage batazongera gushyirwa mu kangaratete nk’aka.
Abatuye Gatsata na Gisozi basoza bavuga ko bakeneye igisubizo none, kuko imitima yabo imaze kurambirwa no kubaho mu bwoba ko hazagwamo abantu.

Emma Claude Ntirenganya umuvugizi w’umujyi wa Kigali, HANGA NEWS twagerageje gushaka amakuru kuri iki kibazo ntibyakunze, ntacyo yadutangarije hari n’amafoto yahawe ntacyo yigeze abivugaho,nagira adutangariza turabishyira mu nkuru itaha.

