Musanze: Mukanoheli Valentine wahize abandi mu masomo ya RPF-Inkotanyi arabyinira kurukoma

Urubyiruko rw’umuryango wa RPF-Inkotanyi rwo mu karere ka Musanze rwagaragaje ko rukomeje kungukira ubumenyi bw’ingenzi rukesha uyu muryango binyuze mu masomo rugenda ruhabwa no gusobanurirwa byinshi byerekeye amahame n’indangagaciro byuyu muryango.

Uru rubyiruko rwakomoje kuri ibi ku Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2023 ubwo hasozwaga amahugurwa Ku nyigisho z’amahame ngengamyitwarire y’Umunyamuryango wa RPF Inkotanyi n’uburere mboneragihugu.

Muri uyu muhango wahuje uru rubyiruko rugera kuri 626,ruturutse mu mirenge 15 itandukanye igize Akarere ka Musanze hanatangiwemo ibihembo ku babashije kwitwara neza kurusha abandi mu masomo bahabwa ibihembo birimo Certificate (Seretifika), Telefone ndetse n’igare.

Mukanoheli Valentine waserukiye bagenzi be mu gutsinda neza ibizamini byakozwe ku masomo bahawe, yegukanye ibihembo byose hiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 by’ishimwe.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagaragaje ko yishimiye intambwe umuryango wa RPF-Inkotanyi umugejejeho, anakomoza ku nyungu zihambaye yungukiye mu masomo bari bamaze igihe bahabwa.

Yagize ati’:” By’umwihariko ndishimye cyane umuryango wa RPF-Inkotanyi ukomeje kumbera umubyeyi Kandi ukomeje kunganisha ku ntera nziza, uyu munsi nagize umugisha kuko hari icyiyongeye mu byo ntunze kuko ubu nahawe Telefone,igare n’amafaranga. Ibihumbi 300 ubu kwiteza imbere kwanjye byatangiriye aha!! Ndashimira umuryango wa RPF-Inkotanyi kuko ari umubyeyi ubasumba”.

Amasomo twahawe yamfashije gutandukanya ko hariho ingengabitekerezo mbi n’inziza, iki ni kimwe mu byo nungutse ntarinsanzwe nzi. Ngiye gufatanya n’abandi mu gukemura bimwe mu bibazo birimo iby’igwingira byugarije abana kandi niyemeje ko ibitagenda neza nzabyerekana kugira ngo bikosorwe, ngomba guharanira kugaragaza ko Ibyo twigishijwe bitasigaye aha ahubwo bigomba gufasha na bagenzi bacu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *