Nyamirambo:Koperative y’Abamotari ”Umurimo unoze” bifatanyije n’abaturage hamwe n’ubuyobozi bakoze umuganda w’isuku ku irimbi
Cooperative Umurimo unoze Motari,Ikorera zone ya Nyarugenge -Nyamirambo, uyu wa Gatandatu Tariki ya 25/3/2023 bifatanyije n’abaturage hamwe n’ubuyobozi bakora umuganda w’isuku ku irimbi rya Nyamirambo ,umuganda wahawe agaciro ka Miliyoni 5 Rwf.
Nyuma yuko habayeho iseswa ryama Cooperatives zaba motari mu Rwanda, kubwimikorere itarimyiza yaziranze,
Ubu mu mujyi wa kigali aba motari bonjyeye gushyiraho cooperatives ubona zitandukanye cyane nizahozeho kuko ubona ko zo ziri gufatanya n’inzego zibanze kwiyubaka no kubaka igihugu cyabo muri Rusange.
Ni muri Urwo rwego Cooperative UMURIMO UNOZE MOTARI Ikorera muri Nyarugenge – Nyamirambo yifatanyije n’abaturage ba Nyamirombo mu muganda Rusange wabaye mu gihugu hose.
Iki n’igikorwa kintashyikirwa kigaragaza itandukaniro ryama cooperatives zabanje aho batagaragaraga mu bikorwa nk’ibi biteza imbere igihugu.
President wa Cooperative MUNYURANGABO Emmanuel, yabwiye HANGA NEWS ko Cooperative Umurimo unoze motari iriho kubwa bamotari , iriho kubwimiryango yabo ndetse n’igihugu muri Rusange, ati:”Ni muri urwo rwego twifatanya n’inzego z’ibanze n’abaturage mu bikorwa bizamura iterambere ry’igihugu. aha twakoze isuku ku rimbi twatemye ibihuru , twasibuye imirwanyasuri, twafatanyi n’ubuyobozi tugaburira abana indyo yuzuye harwanywa igwingira n’ibindi…”.
Me Kayigirwa Telesifore, Perezida wa Njyanama y’umurenge wa Nyamirambo, yabwiye HANGA NEWS ko uyu munsi aribwo hatangijwe icyumweru cy’umujyanama , avuga ko hazibandwa kuri byinshi cyane ibikorwa biganisha ku isuku no kurwanya igwingira mu bana bato, yakomoje ku bamotari agira ,ati:”Uyu n’umunsi udasanzwe twishimiye abamotari bakorera iwacu umusanzu wabo , ibyo bakoze tubishyize mu gaciro k’amafaranga bihwanye na Miliyoni 5Rwf”.
Umuganda wasojwe n’ibiganiro , Gitifu Uwera Claudine, yabwiye abaturage zimwe muri gahunda ziteganyijwe imbere , harimo isuku cyane birinda gushyira imyanda muri za ruhurura, gukora isuku ku nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi, n’ibindi birimo ibijyanye n’ibyiciro by’ubudehe.
Ibiganiro byasojwe hahembwa bamwe mu bamotari bidashyikirwa bagaragaje umurava mu muganda, ndetse n’abaturage bahabwa injerikana hamwe n’ifu y’igikoma.
Hanagaburiwe indyo yuzuye ku bana bato ,mu rwego rwo Kurwanya ingwingira n’imirire mibi.

Abamotari ubwo bari mu muganda wo gutema ibihuru ku irimbi rya Nyamirambo.

Umuganda waranzwe n’ibikorwa byo gutemurura ibihuru.

Amabotari bifatanyije n’abaturage mu muganda.

Ubwo bari basoje umudanda bagiye mu biganiro.

Ubwo bari batangiye ibiganiro. Abakozi b’umurenge basuhuza abaturage.

Abamotari bitwaye neza mu muganda bahawe ishimwe.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye ibiganiro nyuma yo gukora umuganda.

Gitifu agaburira umwana mu rwego rwo Kurwanya imirire mibi.

Motari bagaragaye mu bikorwa cyo kurwanya igwingira ry’abana bato.

Perezida wa bamotari arimo guha umwana indyo yuzuye.

Byari ibyishimo mu bamotari.

Umuganda usojwe baha ifu y’igikoma abana bazajya bifashisha muri ECD.

