Kigali:Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF Inkotanyi bagaburiye abana banigisha gutegura indyo yuzuye ku batujwe muri IDP Karama

Urugaga rw’abagore (CNF) n’urubyiruko rushamikiye kuri RPF Inkotanyi mu mujyi wa Kigali n’akarere ka Nyarugenge,basuye ba mutima w’urugo batujwe mu mudugudu w’ikitegerezo wa Karama (IDP Model Village Karama) mu murenge wa Kigali.

N’urugendo bakoze uyu wa 20/8/2022, rwabimburiwe no gusura ibikorwa bitandukanye by’amajyambere birimo ubworozi, ubuhinzi , no kumva Ibibazo bibangamiye abagore batujwe mu nzu z’ikitegerezo I Karama.

Ntirushwa Christopher, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali ,wari urangaje imbere aba bashyitsi, yavuze ko uru rugondo barushimye kuko biri muri gahunda yo gusuzuma imihigo Nyakubahwa Chair-man w’umuryango Paul Kagame basezeranyije abaturage, ati:”Turi Hano twese hamwe nk’umuryango, turi gusuzuma aho tugeze mu guhigura imihigo twiyemeje nk’umuryango, twasuye abaturage dusanze batekanye , Kandi bahagaze neza mu ngamba, Ibibazo bimwe batweretse turabisuzuma tubihe umurongo”.

Abana basaga 50, bagaburiwe indyo y’uzuye , abagore bigishwa uko bategura indyo yuzuye mu rwego rwo gukomeza kwita ku mikurire y’umwana , muri rusange beretswe ko indyo yuzuye iba ikomatanyije , ibitera imbaraga ,ibirinda indwara ,n’ubyubaka umubiri.

Uru rugendo ,rwasojwe bashyira hamwe bishimira ibyiza bagezeho bacyesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.

Babanje gusura ababyeyi batujwe muri IDP Model Village Karama bumva ibabazo bafite kugirango bizahabwe umurongo bikemukiramo.
Umuturage basuye bisanzuraga akabuga Ibibazo bibazitira gutera imbere.
Gitifu abaha ikaze aho bari bagiye kungurana ibitekezo no kuganiriza abaturage.
Abashyitsi bitabiriye uyu muhango.
Umushyitsi mukuru yashimiye abaturage ubwitange yabasanganye,abizeza kuzakomeza kubana hafi.
Abaturage b’itabiriye.
Ubwitabiriye bwari bushimishije.
Abana bagaburiwe indyo yuzuye.
Byari ibyishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *