Igiciro cy’amata cyongeye gutumbagira mu Rwanda

Bamwe mu batuye n’abakorera mu Mujyi wa kigali no mu nkengero zawo baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amata, ngo n’aho abonetse agahenda cyane.

Inzego zishinzwe ubworozi zivuga ko iki kibazo cyatewe n’impeshyi ariko ngo hari gushakwa umuti urambye wacyo.

Mu masaha y’agasusuruko, mu mihanda iva mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu ntara abacunda n’abandi barangura bakanaranguza amata baranyuranamo.

Hamwe na hamwe abacuruzi b’amata baje kuyategera mu nzira kugira ngo barebe ko babasha kuyarangura ku giciro kidahanitse cyane.

Hamwe mu hasanzwe hacururizwa amata y’amasukano n’ava mu nganda mu Mujyi wa kigali twasanze higanje ibindi bicuruzwa,abayacuruza bakavuga ko batakibona ahagije kubera impamvu badasobanukiwe.

Byiringiro Bienvenu ucuruza amata yagize ati ”Mbere amata yarabonekaga ku giciro kiri hasi,abaturage bakayazana,ariko nk’ubu ngubu iyo twayafashe ahenze no kuyacuruza aba ahenze,abaturage bakareclama! Nk’ubu tumaze iminsi tutayabona,urumva ku isoko nta mata ahari,ariko ikibazo gituma abayaduhaga bavuga ko ntayo bafite ntiturakimenya.”

Abaguzi b’amata bavuga ko atagipfa kuboneka nk’uko byahoze mu mezi atatu ashize,ngo n’iyo bayabonye basanga igiciro cyarikubye inshuro nyinshi.

Tuyizere Jean Bosco ati ”Kariya ga piyese (piece) k’amata afunze gapima igice cya litiro kaguraga amafaranga 500 ubu kageze kuri 700 frw cyangwa 800 frw, abaguzi b’amata icyo twasaba ni ubuvugizi ibiciro bimanuke kuko amata akenerwa n’abantu benshi,abakuru n’abana,kandi iyo ibiciro bizamutse wa muturage wayabonaga ku giciro gito ntaba akiyabona.”

Aborozi n’abashinzwe amakusanyirizo y’amata bavuga ko mu bihe nk’ibi by’impeshyi umukamo ugabanuka kubera ikibazo cy’ubwatsi budahagije,ariko bakongeraho ko abacuruzi b’amata bazamura ibiciro mu buryo buhanitse ugereranije n’uko baba baranguye.

Munyankindi Eugene ufite ikusanyirizo ry’amata i Kajevuba mu Karere ka Rulindo, ati ”Twebwe tubona ari urwitwazo rw’abacuruzi kuko mwumvise ibiciro byacu uko bihagaze,tukumva nibura banazamuye bakongeraho frw 100 ku yo bagurishagaho agakombe,ariko ntibagombye kuzamura ku buryo burenze aho ngaho ngo igikombe cyikube kabiri kubera frw 50 gusa twazamuye kuri litiro imwe iyo baje kurangura hano.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi,Dr Niyonzima Eugene,avuga ko igabanuka rikabije ry’amata ku isoko ryo mu Rwanda ahanini ryatewe n’ikibazo cy’igabanuka ry’ubwatsi bw’amatungo i Nyagatare ari na ho hakomoka amata menshi agera ku isoko ry’i Kigali.

Avuga ko hari icyizere ko imvura nigwa umukamo uzakomeza kwiyongera.

Yanavuze ko hateganyijwe uburyo bwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye aho leta ikomeje gufasha aborozi bo mu bice binyuranye kuzamura umusaruro binyuze mu kubagezaho ibikorwa remezo badasanzwe bafite.

Yagize ati ”Twavuze kuri ibyo biri gukorwa kugira ngo amazi abashe kuboneka ariko ntitunakwiye guharira Intara y’Iburasirazuba gutanga umukamo ukoreshwa mu gihugu hose kuko imiterere y’iriya ntara bigaragara ko bagirwaho ingaruka n’impeshyi. Hariho rero gahunda yo guteza imbere ubworozi mu bindi byanya,twavuga nk’icyanya cya Gishwati dore ko bo umukamo babonaga utanagabanutse cyane tukabona hakwiye gutekerezwa cyane kugira ngo umukamo waho ujye ugoboka mu gihe nk’iki cy’izuba. Na ho bororera mu nzuri ariko hariyo imbogamizi z’imihanda idatunganije umukamo uhaboneka ntubashe kugezwa ku nganda,ubu imihanda irimo iratunganywa.”

Igiciro fatizo cy’amata mu Rwanda kigeze ku frw 228 kuri litiro imwe. Aharangurirwa amata i Kigali no mu nkengero zaho  litiro y’amata iraranguzwa hagati y’amafaranga 230 na 400 ikagurishwa hagati ya 500 na 800 kuri litiro imwe y’inshyushyu cyangwa iy’ikivuguto.

Ivomo:RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *