Rubavu:Abaturage bahangayikishijwe n’abajura biba Inka bakazibagira mu bihuru
Abaturage batuye mu murenge wa Rugerero cyane abo mu midugudu ya Kabirizi, Gisa, na Rwaza, mu karere ka Rubavu, bari gutaka ikibazo cy’ubujura bw’amatungo, baravuga ko abajura babarembeje kuko babamazeho amatungo.
Abaturage baganiriye itangazamakuru kuri uyu wa 21/8/2022 bavuze ko ikibazo cy’ubujura cyafashe intera kuko basigaye bibwa Inka n’ingurube n’ihene bakazibagira mu gasozi. ati:”Turarambiwe mudukorere ubuvugizi Polisi bafatanye n’irindo bakaze umutekano kuko amatungo adushizeho, nta munsi bwira cyangwa bucye nta muturage utwaye itungo dugasanga uruhu cyangwa amahembe y’inka biri mu gihuru babisize aho bazibagiye”.
Usibye ikibazo cy’ubujura bw’amatungo ,aba baturage bavuga ko nibyo mu nzu babatera bakabitwara, ati:”Umuntu nta gisohoka mu Ijoro ngo ajye mu bwiherero kuko abajura bahita bamwinjirana , byatuyobeye bamwe batangiye kwimuka muri kano gace nta mutekano dufite”.
Kambogo Eldephonse, umuyobozi w’akarere ka Rubavu, ahakana iby’aya makuru ati:”Ubujura twaraburwanyije bihagije, twashyizemo imbaraga dufatanyije n’amarondo byaragabanutse kuburyo bigaragara, turakomeza guhana abo bigaragaho”.
Kuba umuyobozi w’akarere ahakana ko nta bajura bahari ,abaturage bakerekana ko amatungo abashizeho, bifitanye isano n’itangwa ry’amakuru aho bishoboka ko raporo imugeraho bamuhusha amakuru nuko abaturage ubwo baganiraga n’umunyamakuru hari umuyobozi w’umudugudu wabacyahaga ababwira ko abyo bari kuvuga bisebya umudugudu wabo.
Source:Radio/Tv1

