Rusatira:Baratabariza Umwana utarakoze ibizami bya Leta – Biravugwa ko Diregiteri yafatanyije na mwalimu bahisha ifishi ye
Mu murenge wa Rusatira, akarere ka Huye, ku mashuri abanza ya Mugongwe havugwa inkuru y’umwana wabujijwe gukora ibizami bya leta bisoza amashuri abanza.
Amakuru agera kuri HANGA News, uyu wa 10/7/2024 nuko Diregiteri w’ishuri yategetse umwalimukazi witwa Mukeshimina Eugenie, gukura ifishi y’uyu mwana twirinze gutangaza ku mpamvu z’umutekano we, muzindi nyuma yo kuyikuramo umwana yibura ku rutonde rw’abujuje amafishi bita (Gushusha) bimuviramo kudakora ikizami cya leta kibanziriza ibindi.
Bamwe mu babyeyi ndetse n’abarimu batifuje ko dushyira amazina yabo mu nkuru bigisha muri iki kigo bahamirije HANGA NEWS ko Diregiteri kuva na mbere yavugaga ko uyu mwana atazakora ikizami cya leta kureba arangwa n’imyitwarire mibi.
Bagize, ati:”Uyu Diregiteri yafatanye uyu mwana urufunguzo rw’igikoni ahabikwa ibiryo by’ingurube ze agurisha abarimu, ahita amubwira ko ari igisambo, uyu mwana yamubwiye ko yaruhawe n’umwalimu wahamutumye aho kumwumva atangira kujya amubwira ko imyitwarireye ari mibi itazanatuma akora ibizami bya leta, nyuma aza no kubivugira mu nama y’ababyeyi bose bumva”.
Abahaye amakuru HANGA News, bavuze ko bikimara kumenyekana kubera bamwe mu babyeyi bashakuje cyane bigera no mu karere hitabajwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bata muri yombi uyu mwalimukazi, ubu afungiye kuri RIB sitation ya Rusatira mu gihe hagikorwa iperereza.
Uyu Diregiteri witwa Kubwimana Anasitazi ,ku murongo wa Telefone yamereye HANGA News ko , uyu mwana n’ubusanzwe atajyaga akunda kuboneka mu masomo, n’umunsi w’ibizami bari baziko atazaboneka, abajijwe impamvu ifishi ye yategetse umwalimukazi kuyikura muzindi , yagize ,Ati:”Barabeshya, ifishi zose z’abana ninjye wazepurimye ndanazitanga iyo mbishaka niho nari kuyikura muzindi, nanjye sinzi icyo uyu mwalimukazi yagendeyeho ayijogora muzindi, ndumva ariwe wabimenya njyewe ntabyo nzi pe…e…”
Muhire Protegene, ushinzwe uburezi mu karere ka Huye, yabwiye HANGA NEWS ko, Aya makuru ubu ntacyo yavugaho ahuze mu gukoresha ibizami, yagize ,Ati:”Waretse tukabivugaho ejo? ubu ndi mu kazi kenshi ndahuze turimo kugenzura ibizami kuri site zitandukanye”.
Murangira B.Thiery, umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha ( RIB) ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje kukuvugisha ntibyakunda, nagira icyo atubwira bijyanye n’uyu mwalimukazi ufungiye kuri RIB station ya Rusatira tuzabishyira mu nkuru itaha.
Bamwe mu babyeyi ndetse n’abarezi bari mu gihirahiro bibaza ko bizagendekera uyu mwana wabujijwe amahirwe yo gukora ibizami bibanza byari Imibare kuko ibindi byo yakomeje kubikora uko bisanzwe.

