Abakoresha umuhanda, Nzove, Ruli,Gakenke baratabaza – Ahitwa mu Bwiza hadutse Insoresore zibahohotera

Bamwe mu baturage bakoresha umuhanda , Uva Gitikinyomi, Nzove, Ruli, Gakenke, barimo gutabaza, baravuga ko ahitwa mu Bwiza mu kagari ka Nzove, umurenge wa Kanyinya, akarere ka Nyarugenge, hadutse Insoresore zibategera mu nzira zikabambura utwabo , barimo kuvuga ko ubugizi bwa nabi bwiyongereye muri ino munsi kuko basigaye batega imodoka bakazihagariko bakabambura ibyo bafite , iyo imodoka idahagaze bayikurikiza amabuye.

Bamwe mu bavuganye n’itangazamakuru, barashinja abanyerondo imikorere mibi, umwe mu banyonzi yagize ati:”Nari ntashye saa munani z’ijoro mfite igare abanyerondo barampagarika banyaka amafaranga y’umutekano mbabwira ko ntayo mfite bwije, nakijijwe n’amaguru mbacika ubwo”.

Abaturage bavuga ko ahitwa mu Bwiza , hateye ubwoba nta muntu ugipfa kuhisukira , ati:”Mu bwiza , n’agace umuntu adakwiye kwisukira wenyine, ubu dusigaye turindirana twamara kuba benshi tukabona kugenda turi igihiriri, nta joro riracya nta muntu uhanigiwe cyangwa ngo yamburwe ibyo afite, izi soresore zihita zimanuka mu bisheka bikikije umugezi wa Nyabarongo ducyeka ko arimo zibera”.

Uwanyirigira Clarisse, Gitifu w’umurenge wa Kanyinya, yabwiye tv1 dukesha iyi nkuru ko iki kibazo bakizi, Ati:”Nibyo Koko , abaturage batugejejeho iki kibazo, turakizi Kandi twatangiye kubikurikirana, ejo hari uwo twahafatiye amaze kwambura telefoni umugemzi ,ubu twamushyikirije Polisi ”.

Gitifu , yakomeje avuga ko , benshi bategera abaturage hariya bavuye kure, ati:”Uwo twaraye dufashe twasanze yaravuye mu karere ka Rutsiro, icyo dusaba abaturage dufatanye baduhe amakuru natwe turi tayari gufata abo bagizi ba nabi”.

Abaturage barimo gusaba inzego z’umutekano (Polisi) gukaza ingamba ziriya nsoresore zihisha mu bisheke zifatwe kuko byatumye abaturage bazinduka bazanye ,Imboga, imbuto, n’ibindi biribwa Nyabugogo byatumye batinya kuhanyura bibagiraho ingaruka zo gucuruza nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *