Inzara,Amarira,Agahinda mu basekirite ba Scar Security Ltd – Barimo gutabaza
Abashinzwe gucunga umutekano muri Kampani yigenga mu Rwanda, izwi ku izina rya Scar security Ltd barimo gutabaza bavuga ko inzara ibamereye nabi , amezi 5 arihiritse nta mushahara babona.
Bamwe mu bavuganye n’itangazamakuru bagaragaje iki kibazo nk’ihurizo rikomeye cyane kubera abafite abana babuze icyo babagaburira n’ubukode bw’inzu bwarabuze bamwe kugeza ubwo bari gukurwa mu nzu.
Ati:”Mudukorere ubuvugizi tumerewe nabi, tumaze amezi 5 dukora tudahembwa, abana bacu babuze ibyo kurya ,inzu bamwe badusohoyemo kubera kubura ubukode , mu tubarize impamvu bataduhemba mu gihe abo dushinzwe gucungira umutekano batubwira ko bishyura neza kampani nta deni babarimo ”.
Aba bakozi ba Scar, bavuga ko bigoye gucunga umutekano w’ibintu by’agaciro ushonje, ati:”Biragoye gucunga umutekano w’ibintu bífite agaciro nka Miliyoni 100 waburaye, turihangana ariko noneho byanze aho kwiba turimo kuva mu kazi tukajya gupagasa ibyo kurya , iyo kampani ibimenye Bahita badusezera bataduhembye ”.
Uwizerwa John, ushinzwe ibikorwa muri Kampani ya scar Ltd, yabwiye tv1 dukesha iyi nkuru ko , aba bakozi babeshya ,ati:”Barimo kubeshya ,twe abo tuzi batarabona imishahara ntabwo barengeje amezi 2 , gusa turimo gukora urutonde bitarenze uyu wa mbere baraba babonye imishahara yabo”.
Scar Ltd, nubwo yizeza abakozi bayo ko bahembwa uyu wa mbere, n’imvugo bavuga ko bamenyereye ,ati:”Niko bahora batubwira , baratwambuye amaso yaheze mu kirere, turimo gusaba abo bireba kuza kudutabaza tumerewe nabi”.

