Ntabwo ukwiriye kubaho utegereje ko undi akugaburira -Perezida Kagame

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibintu byose biva mu ntekerezo z’umuntu ari nayo mpamvu usanga u Rwanda cyangwa Afurika biri inyuma y’ibindi bice by’Isi.

Ati “Ibyo kuki bigera ku Rwanda cyangwa bigera muri Afurika bigasa nk’aho ku bintu byinshi cyangwa se byose turi inyuma y’abandi bose? Niho hava kutubona nk’aho aribo baturemye. Icyo ni ikibazo tugomba kwibaza, ndetse dukwiriye kwibaza turi bato kugira ngo dukure dushaka igisubizo cy’icyo kibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu bose baba Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bakwiriye kuba bibaza uruhare bashobora kugira mu guhindura ayo mateka.

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko mbere y’uko bubaka igihugu nabo baba biyubaka kuko bari muri wa musanzu rusange.

Yasabye ko urubyiruko ruhorana inyota yo kwiga no kumenya kuko aribwo ruzabasha gusubiza cya kibazo cy’uko niba bose ari ibiremwa ariko ugasanga basigara inyuma y’abandi

Ati “Kumenya kuvuye mu ishuri, mu kwiga kurafasha, birafasha muri ya nzira yo gushaka ibisubizo. Ntabwo aribyo byonyine kuko hari n’abagira umusanzu batanga ndetse ufite akamaro bataragiye mu mashuri menshi cyangwa batararangije ayo bagiyemo.”

“Wakwishimira y’uko ubeshejweho n’uko undi akugaburira? Byagushimisha kuvuga ngo burakeye noneho icyo mfungura uyu munsi kirava he, cyangwa ngo utekereze ngo kanaka araza kunyibuka agire icyo ampa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko urubyiruko rukwiye guharanira kwigira ari nako igihugu ubwacyo bikwiye kugenda kandi abakiri bato aribo bagomba kugira urwo ruhare.

Ati “Muri ka gaciro dukwiriye kuba duharanira ibyo birimo nabyo? Va ku muntu rero, jya ku gihugu, nonese igihugu cyo cyabaho gitegereje ko ikindi gihugu kizakigoboka cyangwa kizakibuka? Ikindi gihugu cyaba kitakibutse cyangwa se kidafite icyo cyakigeneye, ubwo tukarimbuka. Mwe mwabyemera? Ntibishoka.”

“Dushaka ko urubyiruko mubyumva hakiri kare, ugakura wiyubaka, utanga umusanzu mu kubaka igihugu cyawe, ngo utazakura wowe usabiriza cyangwa se ngo igihugu kigufite kibe gifite ubusa, nacyo gisabirize.”

Perezida Kagame yavuze ko ibintu byose urubyiruko rutekereza byagakwiye kuba bishingiye kuri iyo mitekerereze yo guharanira kwigira no kubaka igihugu cyarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *