Musanze:Hari agace bitiriye Uganda kubera umutekano muke – Umugabo yasanzwe mu muhanda yapfuye

Bamwe mu baturage mu karere ka Musanze , cyane abatuye Kabaya ,barimo gutaka umutekano muke baterwa n’ubwicanyi bumaze guhitana abatari bake, baravuga ko Agace batuyemo gasigaye kitwa Uganda.

Abavuganye na TV1 , dukesha iyi nkuru bavuze ko biterwa n’ibiyobyabwenge birimo Inzoga z”Ibikwangari , ati:”Haba kumanywa , cyangwa mu Ijoro abatuye hano Kabaya baba basinze, badutegera mu nzira bakatwambura ntabwo buracya nta muntu dusanze yaraye yishwe”.

Aba baturage barimo kurondora ,bamwe mu baturage bavuga ko bishe, ati:”Kazigaruye Pascal yarapfuye atoraguwe mu kiraro, Kanamurera bamukase akabo arimo gukira,Francois yasanzwe mu muhanda yapfuye, Matene yarishwe, Nizeyima yishe umugore we, Muhire nawe bamutemaguye saa moya z’ijoro”.

Uyu wa 20/12/2022 umugabo yasanzwe, mu muhanda yapfuye , yateraguwe ibyuma amara yasohotse hanze, baravuga ko yishwe n’anahungu babiri bacyeka ko yari yaje kubiba.

Abaturage barimo gutakambira inzego zitandukanye kubasura bafashwe, aho batuye hakanzwe umutekano kuko abanyabyaha barirwa bidedembya.

Ramuli Janvier, umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga ko ikibazo cy’uduce turangwamo umutekano mucye gihari ati:”Muri raporo twakira cyane izivuye mu nzego z’umutekano hazamo uduce turangwamo umutekano mucye ,gusa turimo guhangana nabyo kubufatanye n’amarondo y’abaturage , nta hantu dushaka kumva ko hananiranye muri Musanze”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *