Abagore babaye inkingi Umurenge wa Kimisagara wubakiyeho mu kurwanya igwingira ry’abana
Mu mpera za 2021, Umuyobozi w’umurenge wa Kimisagara Kalisa Jean Sover yashimiye abagize Inama y’Igihugu y’Abagore(CNF) bo mu midugudu yose uruhare bagize mu gutuma umubare w’abana bagwingiye ugabanukaho hejuru ya 10%[DHS 2021].
Ibi yabivuye mu nteko rusange ya CNF aho bari kwishimira ibyagezweho ,nabahiga ibyo bazakora uyu mwaka, Gitifu yavuze ko imihigo bahize bayigezeho ku kigero cyo hejuru kuko bari hejuru ya 98%.
Ati:”Turashima imbaraga CNF bashyizemo, zashyizwe cyane mu bijyanye n’ibikoni by’imidugudu no kwigisha ababyeyi indyo yuzuye. Urwo rwego ngo rwafashije mu gushishikariza ababyeyi kwitabira amarerero yo mu ngo, aho ngo uretse ko harimo n’uruhare rw’abajyanama b’ubuzima, ariko ngo harimo umuhate ukomeye wa CNF. Atanga urugero ko nka CNF w’akagari amenya niba amarerero yo mu mudugudu wose, niba ari igikoni cy’umudugudu cyateranye, kandi akamenya n’inyigisho zatangiwemo, hari kandi kunganira umubyeyi kubona imfashaberer, ndetse ngo hari aho raporo za CNF zabafashaga gutuma babona abafite ibibazo bakagezwa kwa muganga”.
Avuga ko ubu mu murenge nta mwana ukigaragaraho ikibazo cy’imirire, ati:”Twari dufite abana 9 bagaragaraho imirire mibi, mu minsi 15 gusa CNF yarabugarukiye barakira, ikibazo cy’abana b’inzerezo nacyo twizeye kugishyira akadomo uyu mwaka”.
Mushimiyimana Athanasie, umuyobozi wa CNF ku rwego rw’Umurenge wa Kimisagara, avuga ko bakoze byinshi, kandi ko ari imihigo batazigera batezukaho.
Ati “Umurirmo munini w’Inama y’Igihugu y’abagore, ni ubukangurambaga, dukangurira imiryango kujyana abana babo mu marerero yo mu ngo (home based ECD) bahagaburirwa indyo yuzuye, bakurikiranwa ubuzima bwabo bwose, igikorwa twe dukora dukangurira abagore bagenzi bacu n’imiryango muri rusange kwemera kujyana abana muri ziriya ngo”.
Yungamo ko bategura imiganda itandukanye nk’abagore [buri kwezi] bagakangurira imiryango kubaka imirima y’igikoni igahungwaho imboga zitandukanye zifasha mu ndyo yuzuye, bakanagirana ubufatanye n’abajyanama b’ubuzima bagakurikirana abana babarinda ko bajya mu mirire mibi.
Mu gihe habaho Inama y’igihugu y’abagore, nta y’abagabo ibaho, umusanzu w’abagabo ugaragarira mu miryango itandukanye bibumbuyemo, nayo usanga bayihuriyemo n’abagore, mu gihe inama y’igihugu y’abagore ari iy’abagore gusa.
Muri iyi nteko abayitabiriye baganiriye ku Ishyirwamubikorwa ry’imihigo ya Mutima w’urugo mu mwaka wa 2021-2022 hanahigwa imihigo ku bizakorwa 2022-2023,ba Mutima w’Urugo bahawe Kandi ikiganiro mu kubaka umuryango ushoboye no kuzuza inshingano zumubyeyi, iz’urugo n’iz’umuyobozi.
Abayobozi bitabiriye iyi nteko barimo intumwa ya rubanda muri Sana, Habineza Faustin,Perezidante ku rwego rw’igihugu Bellancile Nyirajyambere ,Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa rusange mu karere ka Nyarugenge Betty Murebwayire , Polisi na bamutima w’urugo baturutse mu midugudu yose.
Ibirori byasojwe n’ubusabane basoma intango w’imihigo nyuma yo gusinya iyi mihigo ya 2020-2023.









