IMENA SOFTEK Ltd iributsa abatuye umujyi wa Kigali ko bitemewe gutanga umusanzu w’irondo mu ntoki

Nyuma yo kugaragaza ubujura bwa kozwe n’uwiyita umukusanya musanzu Mu Murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge, ubuyobozi bwongeye kwibutsa abatuye umujyi wa Kigali,ko bitemewe gutanga umusanzu w’irondo mu ntoki.

Ibi babigarutseho, uyu wa 14/7/2023 ubwo mu murenge wa Kigali hatawe muri yombi umugabo witwa Cyiza Innocent, yirirwaga azenguruka mu baturage yaka umusanzu w’irondo atabyemerewe.

HANGA NEWS, twifuje kuvugisha bwana *NDAGIJIMANA Gedeon* Umuyobozi wa *IMENA SOFTEK LTD* kampani ifite ikoranabuhanga rya Cashless rikoreshwa mugukusanya Umusanzu w’Irondo, atubwira ko , ntawemerewe gutanga cg kwakira umusanzu w’Irondo mu ntoki, kuko hashyizweho ikoranabuhanga rifasha buri wese kwitangira umusanzu we akanda *775*3# ubundi agakurikiza amabwiriza ,agahita yakira ubutumwa bugufi (SMS) n’Inyemezabwishyu ko umusanzu we yishyuye ugeze kuri konti y’umurenge atuyemo cyangwa Akoreramo.

Yakomeje avuga ko ,ubu buryo ari bwiza cyane bwaciye ubujura no kunyereza amafaranga abaturage batanga yo gushyigikira Irondo ry’Umwuga, ati:”Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwatanze ikizere hagati y’umuturage n’ubuyobozi, kubera umuturage yishyura agahita abona ko umusanzu we wageze aho agomba kugera.

Yasoje asaba Ubuyobozi mu nzego zibanze Umudugudu,Akagari n’Umurenge gukomeza gukora ubukangurambaga mubaturage gukoresha ubu buryo bw’Ikoranabuhanga badatanze amafaranga mu ntoki , Anasaba abaturage ko bagumya kwirinda abatekamutwe baza kubabeshya bakabaga amafaranga mu ntoki.

Hagize Umuturage ugira ikibazo yahampagara kuri Numero :0737418422.

Kurikiza Aya mabwiriza ,ubona kuri iyo banner ubona hejuru.

2 thoughts on “IMENA SOFTEK Ltd iributsa abatuye umujyi wa Kigali ko bitemewe gutanga umusanzu w’irondo mu ntoki

  • July 14, 2023 at 4:15 pm
    Permalink

    Iyi gahunda ninziza cyane, iri koranabuhanga ryaziye igihe rwose! Umusanzu wacu ubu twizeye ko uzajya ugera aho ugomba kugera!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *