Dore ubumenyi bwagufasha kugenzura amarangamutima yawe
Iyo tuvuze ubumenyi mu kugenzura amarangamutima bivuze ubushobozi bw’umuntu mu kumenya no kugenzura amarangamutima ye ndetse nay’abo bari kumwe.
Kungenzura amarangamutima bidufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi, twaba turi ku kazi kacu ka buri munsi aho dukora, waba uri umukoresha,umuyobozi cyangwa umukozi.
Ku ruhande rw’abakoresha, kugenzura amarangamutima ni ikintu cyibanze cyane, Tugendeye ku rugero rw’umukoresha ni ukuvuga ko umukoresha agomba kumenya uburyo bwiza we ubwe agenzura amarangamutima, urugero kumenya uburyo yitwara iyo asanze ibyo yatanze nk’amabwiriza bitashyizwe mu bikorwa nkuko abishaka, aha umukoresha cyangwa umuyobozi ufite ubumenyi mu bijyanye no kugenzura amarangamutima nta kosora ikosa ryakozwe akoresha imvugo zitari nziza,zikomeretsa, zuje uburakari ndetse avugira hejuru, iyo ubona byagenda gutyo ufata umwanya ugatuza ukiga uburyo bwiza uwakoze amakosa abigaragarizwa, akabisobanurirwa, ndetse akerekwa n’imyanzuro yamufatiwe.
Akenshi iyo umukoresha cyangwa umuyobozi amenye uburyo buboneye bwo gukosora abakoze ibyo adashaka hatagendewe ku marangamutima biramufasha, bituma umuyobozi adafata imyanzuro yihutiweho ishobora nawe ubwe kuba yamugiraho ingaruka, abera urugero abo ayoboye cyangwa akoresha ndetse akenshi n’abo baramukunda.Ku ruhande rw’abakozi, ubumenyi mu kugenzura amarangamutima ni ikintu cyibanze, rimwe na rimwe bitewe n’intego abayobozi cyangwa abakoresha baba bashaka kugeraho usanga hari aho umukozi yisanga yabwiwe mu buryo budakwiye cyangwa yandikiwe ubutumwa bwuje uburakari, iyo bigenze gutyo umukozi asabwa guca bugufi ntasubizanye uburakari nawe ahubwo agaharanira kumenya neza umukoresha we kugirango ibyatumye abwirwa mu buryo butaboneye bitazongera.
Iyo umukozi yumva yakomerekejwe n’ibyo yabwiwe cyangwa yandikiwe, ashobora kwegera umukoresha we nyuma y’igihe runaka bakaganira kubitaragenze neza kugirango bafatanye gushakira hamwe umuti w’amakimbirane yabaye, ntabwo umukozi agomba guhita nawe agaragaza uburakari, akoresha imvugo zidakwiye cyangwa akitwara mu bundi buryo butaboneye.
Ubumenyi mu kugenzura amarangamurima ni bumwe mu bumenyi bw’ibanze buri wese yakagombye kugira ari mu kazi ke ka buri munsi, kuko butuma hari bimwe mu bikorwa twirinda gukora byatugiraho ingaruka nko gutakaza akazi, biturinda kuvuga cyangwa kwandika ibyo tuzicuza, gutakaza abakozi beza ku bakoresha ndetse kugira ubu bumenyi bituma tumenya uko twitwara igihe tubwiwe cyangwa dukorewe ibitatunejeje.
Inyandiko yanditswe na: NDWANIYE Yvan
Izindi nyandiko n’imbuga wakwisomera:Belluck, P. (2013). For better social skills, scientists recommend a little Chekhov. Retrieved from
https://well.blogs.nytimes.com/2013/10/03/i-know-how-youre-feeling-i-read-chekhov/.Flood, A. (2016). Literary fiction readers understand others’ emotions better, study finds. Retrieved from https://www.theguardian.com/books/2016/aug/23/literary-fiction-readers-understand-others-emotions-better-study-finds.Goleman, Daniel (1995). Emotional Intelligence: Why It Can Matter More Than IQSalovey, P., & Mayer, J. D. (1990). Emotional intelligence. Imagination, Cognition, and Personality, 9(3), 185-211. www.acteurdemasante.lu/fr
E-mail watangaho igitekerezo kuri iyo nkuru : ni ubumenyibutandukanye2022@

