MUSANZE: Abakobwa basaga 50 babyariye iwabo barabyinira kurukoma
Mu birori byabaye tariki ya 3 Kamena 2023 byo kwizihiza umunsi ngaruka mwaka wa Mutagatifu Karori Lwanga (Charles Lwanga), ubwo abakobwa 50 babyariye iwabo bigishijwe imyuga muri ETEFOP bahawe inkunga y’imashini idoda n’amatungo magufi (Ingurube) byo kubafasha kwiteza imbere Mu buhamya bwatangiwe muri ibi birori, bamwe mu banyeshuri baharangije barashima uburyo barezwe n’ubumenyi muri ETEFOP TVET SCHOOL.

Niyitanga Théophile umwe mu banyeshuri baharangije yagije ati:”Ati” Mu myigire yacu , twabifashijwemo n’ikinyabupfura (Discipline) twatojwe ari bayo yadufashije kugera ku ntego zacu , tukabona ubumenyi. Bityo rero, nshingiye ku butumwa umwepisikopi yaduhaye nuko twashyira mu bikorwa ibyo twize, tukera imbuto nziza ndetse tukazerera n’abandi, duha urugero rwiza barumuna bacu kugira ngo nabo bazagere ikirenge mu cyacu.”
Mugenzi we witwa UMUHOZA Honore yagize ati:”Icyo ngiye gukora ni ukongera imbaraga mu byo nize ntanga umusanzu wanjye mu kuzamura umuryango wanjye nanjye ubwa njye ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Ikindi navuga ni ukwisabira barumuna bacu kugera ikirenge mu cyacu kuko ibyo twigiye hano tugomba kubibyaza umusaruro kandi tukizeza ikigo cyatureze ko tugiye kukibera ba ambasaderi beza nk’uko twabisabwe na Nyiricyubahiro Musenyeri.”
Nyiricyubahiro Musenyeri Harorimana Vincent yagarutse ku mpamvu y’umunsi ngarukamwaka wo kwishimira ibyiza bya ETEFOP yaragijwe Mutagatifu Karoli Lwanga, aho yavuze ko buri mwaka, mu birori nk’ibi hagaragazwa intambwe ziba zimaze guterwa.
Yagize ati ” Buri mwaka, mu birori nk’ibi mugaragaza intambwe mumaze gutera”.
Icya mbere abana ubona bizihiwe kandi bigashimisha Imana n’abandi tukabyungukiramo.
Imana ifite umwanya w’icyubahiro muri uru rugo kandi ababyeyi banyu nabo bakizigirwa.
Twagize umwanya wo kureba ibikorwa byanyu, byumvikana ko ubushobozi Diyosezi na Leta bibaha mutabipfusha ubusa.
Imyuga mwiga mugomba kuyisangiza abandi kandi namwe mukihatira gukomeza kujya mbere kuko kumenya umwuga no gusobanura ibyo mukora ni ikimenyetso cy’uko ejo heza ari ahanyu ko mutazasigara.
Abatsindiye hano bakaba barageze mu mashuri makuru , turifuza ko mwakomeza gutera intambwe mujyambere ariko na none mukaba ba ambasaderi ba ETEFOP ku buryo igihe bazabahamagara mwazaba ba nyambere ndetse mugasangiza ubwo bumenyi barumuna banyu, bityo mukerera ababyeyi banyu imbuto nziza munahesha icyubahiro ETEFOP yabareze.
Natwe nka Diyosezi, ibibazo ETEFOP ifite, bizakorerwa ubuvugizi bityo bibonerwe ibisubizo harimo no kwagura uru rugo kuko twifuza ko iri shuri ryaba icyitegererezo mu mashuri yigenga mu ntara no mu gihugu, bityo ETEFOP igakomeza kuba ishema rya Diyosezi ya Ruhengeri.
“Nyiricyubahiro Musenyeri yakomeje asaba abakiri bato kugera ikirenge mu cya bakuru babo ariko anasaba abakobwa babyariye iwabo kwita ku bana babo kimwe kandi bakabyaza umusaruro inkunga bahawe agira ati ” Abakiri ku ntebe muri uru rugo , turabasaba kugera ikirenge mu cya bakuru banyu namwe mukazahesha ishema ababyeyi na Diyosezi.
Ababyeyi namwe murasabwa kwita ku bana bose kimwe , nta vangura kuko ari mwe muhagarariye Imana kurema no kuyishyigikira ariko mu kwiyubaka mukajya mwibuka kujya mugisha inama Diyosezi mu gukomeza kwiyungura ubumenyi n’ubushobozi mu rugamba rwo kwiteza imbere.”
Abakobwa babyariye iwabo bagera kuri 50 nibo bigiye umwuga w’ubudozi muri ETEFOP noneho mu gusoza amasomo yabo bahabwa imashini zidoda zizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize ndetse bahabwa n’ingurube kuri buri umwe wese mu rwego rwo kugira ngo biteze imbere barera neza abo bana babyaye.
YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA

