Ruhango:Nirere aratabaza ku burwayi bwe bukomoka ku miti igabanya ubukana bwa SIDA abaganga bamuhaye bibeshye ko yayanduye
Umuryango wa Venansiya Nirere uratabaza umuhisi n’umugenzi ku burwayi bwe bukomoka ku miti abaganga bamuhaye bibeshya ko arwaye SIDA nyuma bikagaragara ko ari muzima.
Inkiko zemeje ko ibikoresho bamupimishije bitari byujuje ubuziranenge.
Umukecuru Venansiya Nirere w’imyaka 83 y’amavuko Ijwi ry’Amerika rimusura ryamusanze mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Cyanza mu murenge wa Mbuye, i Ruhango mu majyepfo y’u Rwanda.
Aha ni ho amara umwanya munini aryamye kubera uburwayi abaganga bemeje ko bukomoka ku gufata imiti ya SIDA nyamara ari muzima.
Umuryango we uvuga ko ku ikubitiro ubwimmvikane na Minisante bwananiranye bahitamo kugana inkiko.
Mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, ,rwemeje ko RBC itsinzwe rutegeka ko ahabwa Miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri bo bavuga ko ari make bitewe nuko yahuye n’ubumuga bwa Burundu.
Bakaba bariyambaje ubujurire kubera ko iyi ndishyi bahawe ari make, kuri bo bifuza ko bahawa Miliyoni 80 Rwf, ati:”Aya mafaranga mafaranga ni make, Ayo bayaca n’umuntu watutse undi, rere twe umubyeyi wacu bigaragara ko iyi miti yamugizeho ingaruka kuko asigaye yibagirwa kugeza naho yibagirwa amazina y’abana yabyaye cyangwa igihe yavukiye”.
Iyo witegereje neza, ubona ko Nirere uruhu rwe ,rubengerana aha nkaho yarwaye bwaki? byose biva ku miti ya SIDA yafashe Kandi ari muzi bitewe nuko abangaga bamwibeshyeho.
Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’ubuzima ubutumwa yahawe SMS kuri what’s app bigaragara ko yabusomye ariko ntacyo yigize asubiza umunyamakuru.

Nirere urimo gutabaza abahisi n’abagenzi ,yashyizwe ku miti igabanya ubukana bwa SIDA we, ari muzima.

